Kuri uyu wa Gatanu ni bwo Urukiko rwo mu Bwongereza rukatira Ike Ekweremadu n’umugore we bashinjwa gushuka umuzunguzayi w’imyaka 21 wo muri Nigeria, bakamujyana mu Bwongereza kugira ngo bamukuremo impyiko yo guha umukobwa wabo urwaye.

Ubushinjacyaha buvuga ko uwo muzunguzayi yagiye yijejwe kwishyurwa $8,810 ndetse no gushakirwa akazi keza mu Bwongereza, atazi ko azabyishyura impyiko ye.

Byaje kuvumburwa n’umuganga wari wahawe gusimbuza impyiko y’umukobwa wa Ekweremadu, ahagarika icyo gikorwa ndetse nyiri ugukurwamo impyiko (umuzunguzayi) na we abimenye ahita atoroka.

Muri Gicurasi umwaka ushize ni bwo yabimenyesheje Polisi y’u Bwongereza batangiza iperereza.
Abaregwa biteganyijwe ko baza gukatirwa uyu munsi aho basabiwe igihano kigera ku myaka icumi muri gereza.

Ekweremadu wahoze ari Visi Perezida wa Sena ya Nigeria mu gihe cy’imyaka 12, yasabiwe imbabazi na benshi mu Banya-Nigeria bavuga ko ibyo yakoze byari amaburakindi nk’umubyeyi wari ufite umwana urwaye.

Mu bandikiye inkiko z’u Bwongereza basabira imbabazi uwo mugabo harimo na Olusegun Obasanjo wahoze ayoboye Nigeria.

Ku wa Gatatu, Perezida wa Sena ya Nigeria, Ahmad Lawan na we yandikiye ubutabera bw’u Bwongereza, asabira imbabazi Ekweremadu.

Femi Gbajabiamila uyobora Umutwe w’Abadepite muri Nigeria na we yasabiye mugenzi we imbabazi, avuga ko mu buzima busanzwe ari inyangamugayo.

Mohamed Tunis uyobora Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango uhuza Ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba (ECOWAS) na we yanditse asabira Ekweremadu imbabazi.

Ekweremadu yayoboye Inteko ya ECOWAS guhera mu 2011 kugeza mu 2015.

Hari abandi baturage bo muri Nigeria badakozwa ibyo guha imbabazi uwo muyobozi, bavuga ko akenshi abanyabubasha bitwaza icyo bari cyo bagapyinagaza abadafite ubushobozi.

Ike Ekweremadu ashinjwa gucuruza ingingo z’umubiri mu Bwongereza
Ike Ekweremadu ashinjwa gucuruza ingingo z’umubiri mu Bwongereza