Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa byatangaje ko abantu batanu n’uwo mwana w’umukobwa bahise bapfa nyuma abandi babiri bari bakomeretse nabo bakagwa mu bitaro.
Iki gitero kimwe n’ibindi by’ubwiyahuzi bw’abana bikekwa ko biba byateguwe n’umutwe w’umutwe intagondwa za kiyisilamu, Boko Haram.
Perezida wa Nigeria, Goodluck Jonathan, avuga ko bagiye basuzugura imbaraga za Boko Haram, none bakaba bamaze gusanga ifite ingufu kurusha uko babikekaga
.
Umutwe wa Boko Haram, ufite ibirindiro muri Nigeria, ukomeje kugaba ibitero mu bihugu bituranye cyane cyane muri Cameroon na Tchad. Imirwano ya Boko Haram imaze kugwamo abagera ku bihumbi 13 000 kuva mu 2009.
Ibihugu cya Tchad, Cameroon, Niger na Nigeria byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu kurwanya uwo mutwe ushaka gushinga Leta igendera ku matwara akarishye y’idini rya Islam.



















TANGA IGITEKEREZO