00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nigeria: Umusirikare Mukuru w’Umugiliki yiciwe mu bwato, 3 bafatwa bugwate

Yanditswe na

Mudandi Frank

Kuya 5 February 2015 saa 12:17
Yasuwe :

Igitero cyagabwe ku bwato bwo muri Nigeria cyasize Umusirikare Mukuru w’Umugiliki yishwe, abandi babiri bakomoka mu Bugeleki n’umwe wo muri Pakistani bafatwa bugwate.
Iki gitero cyagabwe kuri ubu bwato ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Gashyantare mu gace gacukurwamo Peterolei kitwa Qua Iboe, gaherereye mu Majyepfo ya Nigeria.
Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), iki iki gitero cyagabwe ku bwato ubwo hari hategerejwe gupakirwa peterole. Uyu musirikare wishwe (…)

Igitero cyagabwe ku bwato bwo muri Nigeria cyasize Umusirikare Mukuru w’Umugiliki yishwe, abandi babiri bakomoka mu Bugeleki n’umwe wo muri Pakistani bafatwa bugwate.

Iki gitero cyagabwe kuri ubu bwato ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki 4 Gashyantare mu gace gacukurwamo Peterolei kitwa Qua Iboe, gaherereye mu Majyepfo ya Nigeria.

Nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), iki iki gitero cyagabwe ku bwato ubwo hari hategerejwe gupakirwa peterole. Uyu musirikare wishwe bivugwa ko yari kapiteni wungirije w’ubu bwato.

Abakozi 23 bapakiraga ubu bwato, barimo abagiliki 10, bivugwa ko bwatewe bari hanze yabwo, abafashwe n’uwishwe bakaba basanzwe bakiburimo.

Minisitere y’Ububanyi n’Amahanga mu Bugiliki yatangaje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo uwaguye muri kiriya gitero ashyingurwe ndetse n’abandi bakiri mumaboko y’abagaybye igitero bagaruzwe.

Ahabereye ubu bwicanyi bivugwa ko bwakozwe n’abamamyi hahana imbibi na Senegal ndetse na Angola.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages