Usman Alkali Baba wari umwungirije niwe wagizwe umuyobozi mukuru w’agateganyo wa Polisi.
BBC yatangaje ko Adamu yirukanywe ubwo yari mu mujyi wa Owerri urimo icyicaro cya Polisi giherutse kugabwaho igitero, n’abagororwa bagatoroka Perezida Muhammadu Buhari akavuga ko ari ibikorwa by’iterabwoba.
Iki gihugu kandi kimaze iminsi cyibasiwe n’imitwe yitwaje intwaro imaze igihe ishimuta abantu, ikabarekura hatanzwe ingwate.
Kuri uyu wa Mbere nibwo abagororwa n’imfungwa 1800 batorotse gereza mu mujyi wa Owerri nyuma y’igitero gereza yagabweho n’abitwaje intwaro n’icyicaro cya Polisi.
Imfungwa n’abagororwa bafunzwe ntabwo ntibaraboneka.





Ibitekerezo 0