BBC yatangaje ko ingendo nk’izi ziteganyijwe ku isi hose harimo nk’i Londres na Washington.
Kuwa 7 Mata umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Amnesty International wavuze ko abakobwa basaga 200 bashimuswe bakoreshwa mu mirimo yo guteka, gukoreshwa imibonano mpuzabitsina ku gahato no gushorwa mu ntambara, nkuko yabitangarijwe n’abakobwa 28 babashije gutoroka aho Boko Haram yabashimutiye.
Ibihugu byinshi birimo Leta zunze ubumwe za Amerika n’u Bushinwa byijeje ubufasha bwo gushaka aba bakobwa ariko kugeza n’ubu ntakirakorwa.
Kugeza ubu ababyeyi n’abavandimwe b’abakobwa bashimuswe na Boko Haram agahinda ni kose nubwo Guverinoma ya Nigeria idahwema kubizeza ubufasha bwo kugaruza abo bakobwa.
Perezida mushya wa Nigeria Muhammadu Buhari aherutse kuvuga ko Guverinoma ye izatanga imbaraga zose ngo igaruze abakobwa bashimuswe na Boko Haram nubwo atizeye yuko baba bakiri bazima,cyangwa ko bazatahura aho baherereye.



















TANGA IGITEKEREZO