Igipolisi cya Nijeriya cyatangaje kuri uyu wa Kabiri itabwa muri yombi rya Mohammed Zakari wari umwe mu bayoboye Boko Haram.
Uyu mugabo w’imyaka 30 yafatiwe mu gitero iki gipolisi cyagabye kuri bimwe mu birindiro by’uyu mutwe w’iterabwoba biherereye mu majyaruguru ya Nijeriya nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa ibitangaza.
Nubwo iki gitero cyabaye kuwa Gatandatu, amakuru y’ifatwa rya Zakari yatangajwe nyuma y’iminsi itatu atangarizwa rimwe n’ icyegeranyo cy’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch kigaragaza ibikorwa by’iterabwoba bya Boko Haram muri uyu mwaka n’uko igisirikare cya leta ya Nigeria cyananiwe kuwurwanya.
Mohammed Zakari wafatiwe mu ishyamba rya Balmo mu ntara ya Bauchi arashinjwa kuba yaragize uruhare mu bwicanyi bumaze iminsi bukorwa n’uyu mutwe w’iterabwoba.
Umuvugizi wa minisiteri ishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu muri Nijeriya, George Ubu,yavuze ko ifatwa rya Zakari rizafasha leta mu iperereza ku irengero ry’abakobwa 200 bashimuswe na Boko Haram muri Mata.
Yagize ati "Mohammed Zakari azatworohereza kumenya byinshi ku bugizi bwa nabi Boko Haram ikorera Abanyanijeriya muri iyi minsi ndetse no ku ishimutwa ry’abakobwa 200 ryabereye i Chibok".
Ku bw’igipolisi cya Nijeriya, ishyamba rya Balmo ryafatiwemo Zakari ni bimwe mu birindiro bikaze by’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram mu majyaruguru y’Uburengerazuba bw’icyo gihugu.
Icyegeranyo cya HRW kigaragaza ko abantu 2053 baguye mu bitero by’uyu mutwe guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka. BImwe mu byaha bya Boko Haram bibarirwa mu byaha byibasiye inyoko muntu.



















TANGA IGITEKEREZO