Ubu butumwa bwasibwe na Twitter kuko “bwishe amabwiriza agenga ubutumwa butambutswa" kuri uru rubuga, ariko ibi byarakaje Leta ya Nigeria maze binyuze kuri Minisitiri w’Itumanaho, Lai Muhammed, itangaza ko igiye guhagarika ikoreshwa ryarwo muri Nigeria mu gihe kitazwi.
BBC yatangaje ko Leta ya Nigeria ishinja Twitter kuba iri inyuma y’ibikorwa byo kwigumura k’urubyiruko muri icyo gihugu, cyane cyane bijyanye n’uburyo uru rubuga rwifashishijwe cyane mu myigaragambyo yo kwamagana Polisi y’icyo gihugu yamenyekanye cyane nka #EndSars.
Muri iyo myigaragambyo, Umuyobozi Mukuru wa Twitter, Jack Dorsey, yatanze inkunga kuri rimwe mu matsinda yari ashyigikiye iyo myigaragambyo ndetse hakorwa na ‘emoji’ nshya igamije gushyigikira iyo myigaragambyo, byose bikorwa mu ishusho yo “Guha abatuye Nigeria urubuga rwo gutanga ibitekerezo byarwo.”
Ibi ariko byari ukurengera kuri Leta ya Nigeria, yakunze kugaragaza ubushake bwo kugenzura imbuga nkoranyambaga kuva yajyaho mu 2015.
Igikorwa cyo gusiba ubutumwa bwa Perezida Buhari cyabaye nko korosora uwabyukaga, gusa ababikurikiranira hafi bakemeza ko Nigeria yanababajwe no kuba icyicaro gikuru cya Twitter muri Afurika kizashyirwa muri Ghana aho kuba muri icyo gihugu, kivuga ko gifite intumbero yo kuba icyicaro cy’ibigo by’ikoranabuhanga ku Mugabane wa Afurika.
Nigeria ni kimwe mu bihugu bikoresha cyane imbuga nkoranyambaga ndetse ikura rya Twitter ku Mugabane wa Afurika ryagizwemo uruhare rufatika n’urubyiruko rwo muri Nigeria.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!