Ibi Buhari yabitangaje kuri uyu wa Gatatu mu Misiri, mu nama y’iminsi ibiri ya Aswan iri kwigira hamwe uburyo Afurika yarangwa n’amahoro n’umutekano birambye.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Somalia, Ahmed Awad, niwe wabanje gutanga iby’aya makuru anyuze ku rukuta rwe rwa Twitter, aho yashimiye cyane Perezida Buhari ku cyemezo Guverinoma ya Nigeria yafashe.
Yagize ati “Ndashaka gushimira Perezida wa Nigeria Buhari umaze gutangariza mu nama ya Aswan ko visa zikuweho ku banyafurika. Guhera muri Mutarama 2020, Abanyafurika bazajya berekeza muri Nigeria nta viza, ni umwanzuro ntangarugero, murakoze cyane nyakubahwa.”
Perezida Buhari yavuze ko guverinoma ya Nigeria, yafashe umwanzuro wo gukuraho inzitizi zakumiraga urujya n’uruza rw’abanyafurika kuri uyu mugabane.
Abinyujije kuri Twitter, Perezida Buhari yagize ati "Nigeria yiyemeje gushyigikira gahunda yo koroshya urujya n’uruza rw’abanyafurika ku mugabane wa Afurika. Ejo hashize mu nama ya Aswan mu Misiri natangaje ko muri Mutarama 2020 tuzatangira gutangira viza ku mupaka ku bantu bose bafite pasiporo zo mu bihugu bya Afurika".
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) wemeje ko mu 2020 abaturage basanzwe bazatunga pasiporo nyafurika, yitezweho koroshya urujya n’uruza rw’abantu, ibicuruzwa na serivisi nk’imwe mu ntego z’imena z’icyerekezo cya Afurika 2063.



















TANGA IGITEKEREZO