Umujyanama w’Umuhuzabikorwa w’Uburezi muri iyo Leta, Lawal Danjuma, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko abarimu birukanwe barimo abo usanga batabasha no kwandika interuro n’ibaruwa yoroheje.
Yagize ati “Nta mwanya dufite w’abarimu bigisha mu mashuri abanza batabasha no kwandika ibaruwa isanzwe. Kubirukana ni ukurengera inyungu z’ireme ry’uburezi buhabwa abana.”
Aba barimu birukanwe muri Leta ya Kaduna, bari mu cyiciro cy’abagera ku 15,897 baheruka guhabwa akazi basimbura abandi ibihumbi 22 birukanwe mu 2017, bazira ubumenyi budahagije.
Abo ngo bahawe ikizamini kigenewe abanyeshuri bo mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, kirabatsinda. Basabwaga kubonamo byibuze 75% ariko abagera kuri 66% ntibayagezeho.
Ibi ngo byababaje Guverineri wa Leta ya Kaduna, Nasir El-Rufai, avuga ko ikibazo ari uko abarimu bahabwa akazi badashoboye kandi ko bikwiye kurangira.
Umunyamabanga mukuru w’Ihuriro ry’Abarimu muri Leta ya Kaduna, Adamu Ango, ntiyemeranya nawe, agasaba ko impapuro bakoreyeho zazashyirwa ahagaragara, bigasuzumwa niba batararenganyijwe.



















TANGA IGITEKEREZO