Yabivuze ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza i Goma ku wa Kane, tariki ya 23 Ugushyingo.
Yageze muri aka gace nyuma ya saa Sita avuye mu Ntara ya Ituri ari kumwe n’abamushyigikiye barimo Matata Ponyo, Franck Diongo na Seth Kikuni nk’uko inkuru ya Radio Okapi ibivuga.
Mu byo yabwiye abitabiriye ibikorwa bye byo kwiyamamaza, yagarutse ku bibazo by’umutekano, avuga ko bikomeye kandi bigira ingaruka ku buzima bw’abaturage dore ko abagera kuri miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.
Ati “Abenshi muri bo babayeho mu buzima bubi.”
Yavuze ko naramuka atowe yatanze icyizere ko azakora ibishoboka akazahura umutekano n’amahoro muri Kivu y’Amajyaruguru.
Ati “Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ntiyabaho idafite Kivu y’Amajyaruguru. Ntitugomba gutakaza na santimetero n’imwe y’igihugu cyacu. Nzanywe no kuvuguta umuti w’ikibazo cya M23.”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!