Iki cyemezo cyo kwambura abaturage intwaro cyemejwe n’Inteko Ishinga Amategeko muri Mata, nyuma y’icyumweru umusore yiraye mu baturage akabarasa, 51 bakahasiga ubuzima abandi bagakomereka.
Nouvelle-Zélande yateganyije agera kuri miliyoni 136 z’amadolari ya Amerika nk’indishyi ku bazemera gusubiza intwaro batunze.
Biteganyijwe ko abafite izo ntwaro zibaruye bazaba bamaze kuzitanga mu gihe cy’amezi atandatu ni ukuvuga bitarenze tariki ya 20 Ukuboza 2019.
Minisitiri ufite Polisi mu nshingano ze muri Nouvelle-Zélande, Stuart Nash, yatangaje ko intego y’iki gikorwa ari uguhagarika ikwirakwizwa ry’intwaro mu baturage.
Kugeza ubu, abagera kuri 700 bamaze gushyikiriza ubuyobozi intwaro bari batunze mbere y’uko n’iyi gahunda nyir’izina itangira ndetse abagera ku bihumbi bitanu bamaze kwiyandikisha bemeza ko bazazisubiza.
Tariki ya 15 Werurwe 2019, nibwo Umunya-Australie witwa Brenton Tarrant yiraye mu bayisilamu bari bateraniye ku musigiti wa Al Noor mu Mujyi wa Christchurch.
Icyo gitero cyahitanye abagera kuri 51, ari nacyo gitero cyahitanye benshi mu mateka ya Nouvelle-Zélande.





Ibitekerezo 0