00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntimukivange muri politike yacu- Museveni abwira Abanyaburayi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 October 2026 saa 02:49
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage b’igihugu cye, agaragaza ko Uganda yiteguye gukomeza ubufatanye n’ibihugu by’u Burayi, ariko itazemera ko bigira uruhare mu gufata ibyemezo bireba Abanya-Uganda.

Museveni yabigarutseho ku wa Gatatu, tariki ya 14 Ukwakira 2026, ubwo yakiraga abayobozi n’abadipolomate bahagarariye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu biganiro byabereye mu Biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe.

Ibyo biganiro, bizwi nka Uganda–European Union Partnership Dialogue, byabaye ku nshuro ya mbere, mu gihe Uganda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bizihiza imyaka 50 y’ubufatanye.

Byitabiriwe n’abadipolomate bahagarariye ibihugu by’u Burayi birimo u Bubiligi, u Budage, u Bufaransa, u Butaliyani, Denmark, Ireland, u Buholandi, Suède na Autriche, hamwe n’abahagarariye Espagne.

Museveni yavuze ko igihugu cye cyiteguye kuganira n’abafatanyabikorwa b’Abanyaburayi ku bibazo bitandukanye, ariko ashimangira ko batagomba kugerageza kugena ibyemezo bya politiki n’imibereho y’abaturage.

Ati “Mutivanga mu bibazo byacu bya politiki n’imibereho y’abaturage, nimutureke. Ntimukivange mu byacu. Mushobora kugeza ku bantu ibitekerezo byanyu n’ibyo mubona ko ari byiza, ariko ntimukagerageze kubakoresha uko mushaka.”

Yakomeje agaragaza ko Uganda idashaka inkunga zituruka mu mahanga zigamije guhindura amahitamo ya politiki y’abaturage, nubwo yemera ibiganiro n’ubufatanye mu bijyanye n’imiyoborere.

Mu gusobanura imikorere ya politiki muri Uganda, Museveni yagaragaje ko igihugu cye gifite uburyo bwo guhagararirwa mu Nteko Ishinga Amategeko, burimo abadepite batorerwa mu turere ndetse n’abahagarariye ibyiciro byihariye nk’abagore, urubyiruko n’abafite ubumuga.

Yagarutse no ku bibazo by’imibereho y’abaturage, by’umwihariko ku baryamana bahuje ibitsina, ashimangira ko Guverinoma ya Uganda idashyigikiye kubiteza imbere nk’ubundi buryo bw’imibereho.

Aya magambo aje mu gihe Uganda imaze igihe itavuga rumwe n’inzego z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi ku bibazo birimo amatora, uburenganzira bwa muntu n’ibihano byagiye bisabirwa bamwe mu bayobozi bayo.

Umubano w’impande zombi warushijeho kuzamba mu gihe cy’amatora yo muri Mutarama 2021, yaranzwe n’imvururu, itabwa muri yombi ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse no guhagarika internet.

Muri Gashyantare 2021, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yamaganye uburyo ayo matora yakozwemo, isaba ko hafatirwa ibihano abantu n’ibigo byagize uruhare mu bikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Guverinoma ya Uganda yamaganye icyo cyemezo, isobanura ko inzego z’umutekano zari mu bikorwa byo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19 no kubungabunga umutekano.

Ibyo bibazo byongeye kugaruka mu matora yo muri Mutarama 2026, ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wagaragazaga impungenge ku buryo amatora yakozwemo, itabwa muri yombi ry’abagize sosiyete sivile n’ihagarikwa rya internet.

Ku wa 12 Gashyantare 2026, Inteko Ishinga Amategeko y’u Burayi yongeye gufata umwanzuro wamagana ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byavuzwe mu gihe cy’amatora, isaba gusuzuma ubufatanye n’inkunga zihabwa Uganda.

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) kwirinda kwivanga mu bibazo bya politiki n’imibereho y’abaturage b’igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages