Musenyeri Desmond Tutu na Kgalema Motlanthe Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, basabye abo umuryango wa Nelson Mandela guhagarika ubwumvikane buke buri hagati yabo, mu gihe uyu mukambwe arembeye cyane mu bitaro.
Inkuru dukesha standardmedia iravuga abo mu muryango wa Mandela batumvikana ku hantu abana be batatu bashyinguwe.
Visi Perezida wa Afurika y’Epfo, Kgalema Motlanthe akaba ari n’inshuti ya Mandela by’umwihariko, yavuze ko yizeye ko ubwo bwumvikane buke abantu bose bamaze kumenya, ariko bushobora kubonerwa umuti mu cyubahiro.
Na ho Musenyeri Desmund Tutu wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, we yasabye abo mu muryango wa Mandela kutanduza izina rye muri uko kutumvikana kwabo.
Aya magambo aba bagabo bombi bayavuze nyuma y’aho ejo igipolisi gitaburuye imirambo y’abo bana batatu ba Mandela, barimo umwuzukuru we Mandla Mandela yari yarashyinguye ahitwa Mvezo, maze kijya kuyishyungura aho yari ishyinguye mbere muri irimbi ry’umuryango riri ku murenge wa Qunu, aho Nelson Mandela yakuriye.
Ibyo igipolisi cyabikoze gishyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko rwari rwategetse ko iyo mirambo isubizwa i Qunu.



















TANGA IGITEKEREZO