Abacuruzi bakorera mu mazu yo muri Gare ya Nyabugogo bayakodesha ku bagiranye amasezerano n’akarere ka Nyarugenge, babogamiwe n’akajagari kagaragara mu buryo bakodeshamo. Binubira ko hari abakodesha n’akarere na bo bagakodesha abandi kandi babahenze cyane ku buryo bakuba inshuro zigera kuri eshatu ayo baba batanze.
Abacuruzi benshi bemeza ko bishyura amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni mu gihe abagiranye amasezerano n’akarere batarengeje ibihumbi 350 ku kwezi. Icyo gihe abagiranye amasezerano n’akarere babona inyungu ikubye hafi inshuro eshatu y’ayo batanze, kandi batazishyura ipatanti n’amahoro y’akarere ya buri kwezi.
Naramabuye Emile uhagarariye ukorera mu cyumba yakodeshejwe atangaza ko nyir’ugufata amasezerano n’akarere yabakodesheje icyumba kimwe basaga bane kandi bose bakishyura amafaraga atari munsi y’ibihumbi 600.
Naramabuye agira ati “ Nyir’ugufata amasezerano aba aryamira wawundi yakodesheje, kuko we yishyuza bane kandi buri wese amuha akubye kabiri ayo atanga buri kwezi ku karere kandi buri wese akazongeraho kwishyura imisoro, ipatanti, ndetse n’ibindi byiyongera kuri yayandi yahawe uwaragijwe icyumba.”
Mbonimana Bosco we abona abakodesha bose badahuje umutima wo kuryamira abo bakodesheje, kuko aho akodesha yishyura ibihumbi 500.
Aba bacuruzi bakodesha basaba ubuyobozi gushyiraho uburyo abagiranye amasezerano n’akarere bagira amafaranga batarenza bakodesha, kuko umutungo w’akarere ugomba kugirira umuturage wese akamaro.
Umwe mu bacuruzi bagiranye amasezerano n’akarere wanze ko amazina ye atangazwa, yadutangarije ko baba bashoye amafaranga yabo bakagirana amasezerano n’akarere, mu gihe hari ukeneye kuhacururiza agomba kubaha inyungu.
Ku birebana n’uko baka amafaranga mesnhi akubye hafi inshuro eshatu ayo baba bahaye akarere, yadutangarije ko ubona bimugoye aba atagombye kuyatanga. Agira ati “Turi abacuruzi, mu gihe rero hari ubona ubukode bumuremereye ntakwiye gutanga ayo mafaranga. Ikindi kandi tuba twumvikanye ntawe tuyaka ku ngufu.”
Solange Mukasonga, Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge ashimangira ko vuba aha Inama Njyanama y’akarere igiye guhindura aya masezerano, ku buryo ni biba ngombwa hazanigwa ikigero abakodesha na bo batarenza n’ubwo baba bagomba kunguka.
Mukasonga agira ati “Bitewe n’amabwiriza mashya Njyanama y’Akarere ka Nyarugenge izashyiraho, birashoboka cyane ko hazanashyirwaho amafaranga ba nyir’amasezerano batagomba kurenza bishyuza.”
Mukasonga yashimangiye ko itariki yo guhura kwa Njyanama itaramenyekana bityo n’igenamigambi ryayo ritarajya ahagaragara. Bityo na we yemeranya na bariya bacuruzi ko umutungo w’akarere utakagombye gukoreshwa mu kajagari kuko ubereyeho kuba inyungu rusange.



















TANGA IGITEKEREZO