Ubu bushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’ubushakashatsi ku Birunga, Goma Volcano Observatory, bugaragaza ko iri ruka niriramuka ribayeho rizagira ingaruka ku bantu barenga miliyoni ebyiri batuye mu nkengero z’iki kirunga cyane cyane mu Mujyi wa Goma n’uwa Rubavu mu Rwanda.
Iki kigo kivuga ko ubwiyongera bw’abaturage muri Goma bwatumye bamwe mu baturage batura bitegeye inzira zanyuramo ibyo iki kirunga cyaruka , ibintu birushaho gushyira ubuzima bwabo mu kaga.
Iki kirunga giheruka kuruka mu 2002, aho cyangije byinshi ku ruhande rwa RDC ndetse n’u Rwanda, dore ko icyo gihe u Rwanda rwakiriye impunzi z’abanye-Congo zigera ku bihumbi 400.
Icyo gihe hari inzu zasenyutse ku ruhande rwa Congo ndetse no mu duce tw’u Rwanda duturiye Goma inzu zimwe ziyasa imitutu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!