00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyirakuru wa Perezida Obama yasabye kuzamutekera ubwo azaba yasuye Kenya

Yanditswe na

Sam Kwizera

Kuya 4 July 2015 saa 06:27
Yasuwe :

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Nyakanga 2015, Mama Sarah, nyirakuru wa Barack Obama Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika yatangaje ko ashaka kuzamutekera mu gihe azaba ari mu ruzinduko mu gihugu cya Kenya muri uku kwezi kwa Nyakanga.

Nk’uko AFP ibivuga, uwo mukecuru utuye mu cyaro cy’ahitwa Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya akaba avuga ko atitaye ku byo kuba umwuzukuru we yaba ari Senateri cyangwa Perezida ngo agomba kumutekera indyo y’iwabo.

Yagize ati: “Ibyo ntacyo bivuze kuba Barack ari senateri cyangwa Perezida…azafungura ibyo nzaba namutekeye”.

Mama Sarah ni umugore wa gatatu wa Hussein Onyango Obama, Sekuru wa Perezida Obama ubyara Se, kuko avuka ku munyakenya n’umunyamerikakazi, bivuze ko nta sano y’amaraso afitanye na Obama n’ubwo we akomeza kumufata nka nyirakuru.

Mama Sarah avuga ko yasabye Obama kuzanyura Kogelo ubwo azaba aje gusura Kenya akanasura ahashyinguye se umubyara.Hussein Onyango Obama na we yavukiye Kogelo nyuma aza gukurikira amasomo ye mu mujyi wa muri Hawaï muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yahuriye na nyina wa Obama.

Uruzinduko Obama azagirira muri Kenya ruzaba rubaye urwa mbere nyuma y’uko atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2008.Biteganijwe ko nyuma yo gusura Kenya Obama azerekeza muri Etiyopiya ku cyicaro cya Afrika Yunze Ubumwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages