Nk’uko AFP ibivuga, uwo mukecuru utuye mu cyaro cy’ahitwa Kogelo mu burengerazuba bwa Kenya akaba avuga ko atitaye ku byo kuba umwuzukuru we yaba ari Senateri cyangwa Perezida ngo agomba kumutekera indyo y’iwabo.
Yagize ati: “Ibyo ntacyo bivuze kuba Barack ari senateri cyangwa Perezida…azafungura ibyo nzaba namutekeye”.
Mama Sarah ni umugore wa gatatu wa Hussein Onyango Obama, Sekuru wa Perezida Obama ubyara Se, kuko avuka ku munyakenya n’umunyamerikakazi, bivuze ko nta sano y’amaraso afitanye na Obama n’ubwo we akomeza kumufata nka nyirakuru.
Mama Sarah avuga ko yasabye Obama kuzanyura Kogelo ubwo azaba aje gusura Kenya akanasura ahashyinguye se umubyara.Hussein Onyango Obama na we yavukiye Kogelo nyuma aza gukurikira amasomo ye mu mujyi wa muri Hawaï muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yahuriye na nyina wa Obama.
Uruzinduko Obama azagirira muri Kenya ruzaba rubaye urwa mbere nyuma y’uko atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2008.Biteganijwe ko nyuma yo gusura Kenya Obama azerekeza muri Etiyopiya ku cyicaro cya Afrika Yunze Ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO