00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 12 Zimbabwe yakomorewe inkunga yahabwaga n’ibihugu by’Uburayi

Yanditswe na

Florence Kankwanzi

Kuya 1 November 2014 saa 03:48
Yasuwe :

Umuryango w’Ubumbwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) ugiye kongera kujya uha Zimbabwe inkunga yo kwiteza imbere wayigeneraga ikaza gusubikwa mu mwaka wa 2002.
Ikinyamakuru Oeil d’Afrique kivuga ko Zimbabwe izahabwa miliyoni 234 z’amayero, nyuma y’umubano wayo na EU watangiye kubyutswa muri 2013 hakurwaho ibihano bitandukanye yari yarahawe.
Iyi nkunga izajya ikoreshwa mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, imiyoborere n’izindi zitandukanye.
Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango rivuga ariko (…)

Umuryango w’Ubumbwe bw’Ibihugu by’Uburayi (EU) ugiye kongera kujya uha Zimbabwe inkunga yo kwiteza imbere wayigeneraga ikaza gusubikwa mu mwaka wa 2002.

Ikinyamakuru Oeil d’Afrique kivuga ko Zimbabwe izahabwa miliyoni 234 z’amayero, nyuma y’umubano wayo na EU watangiye kubyutswa muri 2013 hakurwaho ibihano bitandukanye yari yarahawe.

Iyi nkunga izajya ikoreshwa mu nzego z’ubuzima, ubuhinzi, imiyoborere n’izindi zitandukanye.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muryango rivuga ariko ko ibihugu by’u Burayi bisaba Zimbabwe gushyira imbere demukarasi.

Riti “EU yiyemeje gutera intambwe mu mubano wayo na Zimbabwe ariko yifuza ko iki gihugu cyashyira imbaraga mu guharanira demukarasi n’uburenganzira bwa muntu”.

Iri tangazo rivuga ko ayo mafaranga azakoreshwa kuva mu mwaka wa 2014 kugeza muri 2020 muri gahunda izanozwa neza mu minsi iri mbere.

Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’Uburayi wari warahagaritse inkunga wageneraga Zimbabwe mu mwaka wa 2002 uyihora guhohotera abaturage no ko kutubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Mu kwezi kwa Cyenda 2013 nibwo ibihugu by’u Burayi byakuyeho ibihano byari byarafatiwe ikigo Zimbabwe Mining Development Corporation cyari gishinzwe gucuruza amabuye y’agaciro ya diyama.

Muri Gashyantare, 2014 U.E ikuraho ibihano byo kudaha visa abaturage, gufatira imitungo y’abayobozi 8 bakomeye n’ibindi bihano, aribwo hafatwa icyemezo cyo guha Zimbabwe inkunga igamije iterambere tariki ya mbere Ugushyingo.

Ibi ariko ntibyatumye Perezida Mugabe n’umugore we badakurirwaho ibihano by’ifatirwa ry’imitungo yabo iri mu Burayi ndetse no gukandagira ku butaka bw’ibihugu bigize umuryango wa EU.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages