00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’imyaka 20 Perezida Mugabe yasuye Afurika y’Epfo

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 8 April 2015 saa 09:55
Yasuwe :

Kuva mu mwaka wa 1994, Perezida Robert Mubage yari atarakandagiza ikirenge muri Afurika y’Epfo igihugu bituranye kikaba n’igihangange cya kabiri mu bukungu ku mugabane wa Afurika.

Nubwo Perezidansi ya Zimbabwe ntacyo iratangaza ku mpamvu z’uruzinduko rwa Perezida Mugabe muri Afurika y’Epfo, abasesenguzi mu bya Politiki ya Afurika y’Amajyepfo bemeza ko hari impamvu eshatu zabimuteye.

Impamvu ya mbere ivugwa ni umwanya w’Ubuyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ufitwe na Robert Mugabe, akaba kandi ari na we ukuriye muri iki gihe SADC, ihuza ibihugu bya Afurika y’Amajyepfo.

Iyi myanya yombi y’ubuyobozi ntiyatyuma Perezida Mugabe abasha kwicara hamwe ngo yibuze kugera mu bihugu bikomeye muri Afurika, by’umwihariko Afurika y’Epfo ya mbere ikomeye muri SADC, haba mu Gisirikare no mu bukungu.

Impamvu ya kabiri itangwa n’abasesenguzi ni ikibazo cy’ubukungu butameze neza muri Zimbabwe, aho bikekwa ko Perezida Robert Mugabe yaba agiye gusaba inkunga yo gukoresha inama ya SADC mu mpera z’uku kwezi kwa Mata 2015.

Indi mpamvu isesengurwa ku gusubira muri Afurika y’Epfo kwa Robert Mugabe nyuma y’imyaka 20 ni iyo kuba muri iki gihugu hatuye Abanyazimbabwe benshi babarirwa muri kimwe cya gatatu (1/3) cya miliyoni kandi bafite imbaraga mu myumvire ya bamwe mu batuye muri Zimbabwe imbere, akaba yifuza kongera kubiyegereza ku nyungu za politiki.

Let aya Afurika y’Epfo yatangaje ko urugendo rw’iminsi ibiri rugamije gutsura umubano w’ubukungu n’ubuhahiranye hagati y’ibihugu byombi, kandi abashoramari bakomeye 45 baherekeje Perezida Robert Mugabe muri Afurika y’Epfo bakazagirana ibiganiro byimbitse ku mikoranire yabo n’abandi bashoramari bahuje ibikorwa muri Afurika y’Epfo.

Williams

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages