00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma y’uko Raila Odinga asabye gusesa Komisiyo y’Amatora, Umunyamabanga wayo yegujwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 7 September 2017 saa 07:19
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya (IEBC), Wafula Chebukati, yatangaje itsinda ry’abayobozi batandatu bazakurikirana ibikorwa byo gusubirishamo amatora ya Perezida, ritarimo uwari Umunyamabanga Mukuru waryo, Ezra Chiloba.

Iki cyemezo cyo kuvugurura iyi komisiyo kije nyuma y’aho Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Kenya atangarije ko Ihuriro ry’amashyaka ayoboye ritazitabira amatora ya Perezida yashyizwe ku ya 17 Ukwakira 2017 mu gihe bazaba badahawe icyizere ko amategeko agenga amatora azubahirizwa nta nkomyi.

Urukiko rw’Ikirenga muri Kenya ruheruka gutesha agaciro ibyavuye mu matora ya Perezida yari yatsinzwe na Kenyatta wagize amajwi 54 % naho Raila Odinga akaza ku mwanya wa kabiri na 44 %, rutegeka ko hategurwa andi mashya mu minsi itarenze 60.

Komisiyo y’Amatora yatangaje ko mu mwanya wa Chiloba, hashyizwemo uwari umwungirije, Marjan Hussein Marjan ndetse ko uretse Chiloba washyizwe kuri uyu mwanya, muri iryo tsinda hanashyizweho Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo kubarura amajwi, Betty Nyabuto n’abakozi bashinzwe gukurikirana ibikorwa by’amatora Immaculate Kasait na Mwaura Kamwati n’umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga, Andrew Muhati.

Chebukati yabwiye Africa Review dukesha iyi nkuru ko aba bayobozi bashyizweho mu buryo bwihutirwa ko bazamara ighe cy’amezi atatu.

Yavuze kandi ko izo mpinduka zikozwe mu buryo bwo kwerekana ubushake afite bwo kugaragaza ko amatora agiye gusubirwamo azakorwa mu buryo bwubahirije amategeko n’Itegeko Nshinga rirengera inyungu z’abanya-Kenya.

Hagati aho, bamwe mu bakomiseri bagize Komisiyo y’Amatora muri Kenya, bamaganiye kure izi mpinduka bavuga ko batazi impamvu zakozwe gutya ibintu bishobora gutuma iki kibazo kigezwa mu nkiko mu gihe nta bwumvikane bwaba bujemo.

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Amatora muri Kenya (IEBC), Wafula Chebukati

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages