Umuryango we watangaje ko yitabye Imana kuri uyu wa 25 Ugushyingo 2025, azize urupfu rutunguranye, akaba asize abana batatu.
Beryl yari we muto mu muryango wa Jaramogi Oginga Odinga na Mary Ajuma Oginga, akaba kandi mushiki wa Raila Odinga, Senateri Oburu Oginga, na Akinyi Wenwa.
Mukuru we, Ruth Odinga, yatangaje ko umuryango ufite agahinda gakomeye kubera urupfu rwe, ndetse ko n’ubwo atagihari bafite icyizere ko ari mu biganza by’Imana. Yongeraho ko bishimiye igihe bamaranye na we ubwo yari agihari.
Urupfu rwa Beryl ruje nyuma y’ukwezi kumwe gusa musaza we Raila Odinga yitabye Imana, waguye mu Buhinde tariki 15 Ukwakira 2025, aho yari yaragiye kwivuriza. Bivugwa ko yazize uguhagarara k’umutima ubwo yari ari kugenda mu masaha y’igitondo.
Icyo gihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yashyizeho iminsi irindwi y’icyunamo mu gihugu, asaba ko ibendera ry’igihugu ryururutswa kugeza hagati, mu rwego rwo guha icyubahiro Raila Odinga wari umaze gutabaruka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!