00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma ya kudeta yapfubye, Abarundi bahamagariwe gusubukura imyigaragambyo

Yanditswe na

Kwizera Sam

Kuya 15 May 2015 saa 01:49
Yasuwe :

Nyuma y’aho Gen Godefroid Niyombare atangarije ko umugambi yari afite wo guhirika ubutegetsi waburijwemo, abadashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza bahamagariwe gusubukura imyigaragambyo.

Umuvugizi w’Ihuriro ry’abadashyigikiye manda ya gatatu ya Petero Nkurunziza,
Vital Nshimirimana, akaba n’Umuyobozi wa Sosiyete Sivile ,FORSC yasabye abigaragambya gusubukura imyigaragambyo bamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza.

Vital Nshimirimana yavuze ko Sosiyete Sivile idashyigikiye guhirika ubutegetsi , gusa ngo bizeye ko Abarundi bishimiye igikorwa cyo kugerageza kudeta, bigaragaza ko bakeneye impinduka,

Ibikorwa byo kwamagana manda ya gatatu ya Perezida Nkurunziza byatangiye tariki ya 26 Mata, biza guhagarara bitewe n’igikorwa cyo kugerageza guhirika ubutegetsi cyakozwe na Gen Godefroid Niyombare kuva tariki ya 13 Gicurasi.

Mu bice bimwe na bimwe by’u Burundi birimo Komine Musaga, imyigaragambyo ikaba yongeye kubura mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 15 Gicurasi.

Imyigaragambyo yongeye kubura muri Komine Musaga

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages