00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyuma yo gutsindwa, Lowassa ati “Ni njye Perezida wa Tanzania”

Yanditswe na

Williams John

Kuya 30 October 2015 saa 10:07
Yasuwe :

Ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania bigaragaza ko Dr John Pombe Magufuli w’Ishyaka Chama cha Mapinduzi (CCM) ari we watsindiye kuyobora igihugu, ariko Edouard Lowassa bari bahanganye yatangaje ko ariwe watsinze bya nyabyo kuyobora Tanzania.

Amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Tanzania yakozwe hose mu gihugu kuwa 25 Ukwakira 2015, ariko ibyayavuyemo bitangazwa kuwa 29 Ukwakira 2015 nyuma yo kubarura amajwi yose.

Nubwo byari byatangiye ibarura rigaragaza mu duce tumwe na tumwe ko Lowassa yari imbere ya Dr Magufuli, byaje kurangira Magufuli atsinze henshi mu gihugu kandi ku majwi yo hejuru, bituma icyegeranyo rusange kigaragaza ko ariwe uzayobora Tanzania muri iyi manda, nk’uko byemejwe na Komisiyo y’amatora muri Tanzania.

Dr John Pembe Magufuli

Edouard Lowassa wo mu ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’ubutegetsi wari wizeye intsinzi, yahise abyamaganira kure, abitera utwatsi avuga ko kuba Magufuli yatsinze ku majwi 58 % atari byo, ko ahubwo we ubwe (Lowassa) ariwe watsinze ku majwi 62 %. Yongeyeho ati: " Kuba ari njye watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu, bisobanuye ko ari njye Perezida wa Tanzania watowe n’abaturage, ni njye nta wundi wundi."

Umucamanza Damian Rubuva yagize ati:" Hakurikijwe amategeko agenga imikorere amatora muri Tanzania, John Magufulii watsinze ku majwi menshi (58.46%) niwe Perezida mushya wa Tanzania."

Hanyanyagijwe ingabo hose mu mujyi ngo hirindwe ubushyamirane

Ibyavuye mu matora bikimara gutangazwa, abasirikare benshi n’abapolisi banyanyagijwe hirya no hino mu mujyi wa Dar es Salaam, ari nawo Murwa Mukuru wa Tanzania ngo babungabunge umutekano, hirindwa amakimbirane, ubushyamirane n’ibindi bikorwa byose by’urugomo.

Mu gihe hataramenyekana icyo Edouard Lowassa azakora nyuma yo gutsindwa akabigarama, haribazwa ikizakurikiraho, niba azashyira akabyakira, cyangwa se niba atazava ku izima nk’uko mu gihe cyo kwiyamamaza yatangaje ubugira kenshi ko nta kizamubuza kuba Perezida wa Tanzania, kabone ngo n’iyo yakwinjira anyuze mu kadirishya gato.

Edouard Lowassa

I Dar es Salaam, ubuzima burakomeje, ariko amaduka amwe n’amwe arafunze, n’imihanda yose ijya ku Ngoro y’Umukuru w’Igihugu irarinzwe bikomeye, hanyurwa gusa n’ubifitiye uburenganzira bwihariye.

Amatora yo muri Zanzibar yo azasubirwamo

Nyuma yo kugaragazwa na Komisiyo y’amatora ko amajwi yo muri Zanzibar atabaruwe neza kandi ko n’amatora ubwayo atahakozwe mu mucyo, hafashwe icyemezo cyo gusesa ibyayavuyemo, akazasubirwamo.

Nubwo Zanzibar ari ikirwa gisa n’ikigenga ndetse kikanagira Perezida wacyo, kibarwa nk’Intara ya Tanzania, kikanagendera kuri gahunda zose na politiki bya Tanzania. Ni muri urwo rwego naho hakozwe amatora y’umukuru w’igihugu.

Bibaye ku nshuro ya mbere muri Tanzania ishyaka Chama Cha Mapinduzi rihangana bya bugufi n’undi muntu uharanira ubutegetsi, ni n’ubwa mbere kandi habayeho umukandida uvuga ko ibyavuye mu matora atabyemeye.

Dr John Pombe Magufuli watsindiye kuyobora Tanzania, afite impamyabumenyi y’ikirenga mu by’Ubutabire (Chimie), abaye Perezida wa Gatanu wa Tanzania kuva icyo gihugu cyabona ubwigenge.

Abagiye mu mihanda bishimira ibyavuye mu matora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages