Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo iki kigo gishinzwe gukusanya imisoro n’amahoro muri Kenya cyatangiye gukangurira abacuruzi kuyoboka iri koranabuhanga rishya, kuko bashobora kuribona mu buryo butandukanye baba abakoresha telefone zigezweho, mudasobwa cyangwa urubuga rwa internet.

Capital FM yatangaje ko iri koranabuhanga ryitezweho kuzafasha Kenya gukusanya inyongera y’arenga miliyari 3000 Frw avuye mu misoro ku nyongeragaciro.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, komiseri mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro cya Kenya ushinzwe abasora bato, George Obel, yavuze ko bahisemo gutangira gukoresha iri koranabuhanga nyuma yo kwigira ku Rwanda no kubona umusaruro ryatanze.

Ati "Kubera intambwe ishimishije yatewe mu ikoreshwa rya ‘EBM’ mu Rwanda habayeho kuzamuka kw’ingano y’imisoro ku nyongeragaciro ikusanywa, aho kuri ubu ubu bwoko bw’imisoro bwihariye igice kinini cy’ingano y’imisoro yose ikusanywa. Ku bw’iyo mpamvu Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro muri Kenya cyahisemo gutangiza ubu buryo mu kuziba icyuho kiri mu misoro ku nyongeragaciro."

Obel yakomeje avuga ko iri koranabuhanga rizakuraho amanyanga yose yajyaga akoreshwa n’abacuruzi hagamijwe kunyereza imisoro.

Mu 2013 ni bwo u Rwanda rwatangiye gukoresha ikoranabuhanga rya EBM, bituma imitangire y’umusoro ku nyongeragaciro (TVA) irushaho kuba myiza.

Icyo gihe byasabaga ko umuntu wese wanditse muri TVA agomba gutunga no gukoresha EBM, ndetse kugeza ubu 98% by’abari muri TVA basigaye bakoresha EBM mu gutanga inyemezabuguzi.

Muri 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi. Ni ukuvuga ko umucuruzi wese, yaba ubona umusaruro wa miliyoni 20 cyangwa eshatu z’amafaranga y’u Rwanda ku mwaka, afite inshingano zo gukoresha ikoranabuhanga rya EBM atanga inyemezabuguzi.

Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya ‘EBM’ mu gukusanya imisoro
Ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro muri Kenya cyatangaje ko kigiye gutangira gukoresha ikoranabuhanga rya ‘EBM’ mu gukusanya imisoro