Hashize iminsi ibihugu bya Afurika bigabanya amwe mu mabwiriza yari akakaye yo kwirinda Covid-19, nko kwambara udupfukamunwa, kwishyira mu kato, guhana intera n’ibindi.
OMS yatangaje ko iyo myitwarire y’ibihugu bya Afurika iteye inkeke mu gihe ari byo bifite abaturage benshi batarikingiza.
Uwo muryango watangaje ko ibihugu byinshi biri kugendera mu kigare mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwabyo bwaguye.
Umuyobozi wa OMS muri Afurika, Matshidiso Moeti, yagize ati “Biteye impungenge kuba hafi kimwe cya kabiri cy’ibihugu bya Afurika byarahagaritse gukurikirana abahuye n’abanduye. Ibi hamwe no gupima ni inkingi ya mwamba yo guhangana n’icyorezo.”
Mu gihe Covid-19 yatangiye kubyutsa umutwe mu bindi bice by’Isi, OMS yavuze ko byaba ari ukwirara kuri Afurika koroshya ingamba zo kwirinda.
OMS igaragaza ko muri Afurika, abantu miliyoni 201 bangana na 15 % by’abatuye uwo mugabane aribo bikingije byuzuye mu gihe ku rwego rw’Isi abikingije ari 57 %.




Ibitekerezo 0