00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ONU yongeye gukangurira abari abarwanyi ba FDLR gutahuka mu Rwanda ku neza

Yanditswe na

Cyprien Niyomwungeri

Kuya 10 July 2015 saa 06:49
Yasuwe :

Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) mu karere k’ibiyaga bigari Saïd Djinnit, yakanguriye abari abarwanyi b’umutwe utavuga rumwe na Leta y’u Rwanda FDLR baba mu nkambi ya Kisangani gutahuka mu Rwanda.

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yafashe umwanzuro wo kwimurira abari abarwanyi ba FDLR bemeye gushyira intwaro hasi ku bushake mu nkambi y’agateganyo ya Kisangani.

Saïd Djinnit yavuze ko icyabajyanye mu nkambi ya Kisangani ari ukureba uko byifashe no kureba icyo umuryango w’abibumbye na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo icumbikiye aba barwanyi ba FDLR bakora kugirango bahindure uko ibintu bimeze mu nkambi ariko intego nyamukuru ari uko abari abarwanyi ba FDLR basubira mu gihugu cyabo cy’amavuko.

Yakomeje agira ati’’ Turashaka kuganira n’abarwanyi ba FDLR twumve ibyifuzo byabo, imbogamizi bafite ku bijyanye no gucyurwa mu Rwanda. Nk’umuryango w’abibumbye tuzamenya neza ibyo bakeneye kugirango basubizwe mu gihugu cyabo cy’amavuko mu mutuzo n’icyubahiro, kandi twiteguye kugira uruhare muri iki gikorwa.’’

Intumwa y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye (ONU) mu karere k’ibiyaga bigari Saïd Djinnit

Muri iki gikorwa cyo gucyura abarwanyi ba FDLR, Saïd Djinnit yemeza ko hazagaragara ibibazo bidasanzwe bishobora gukemurwa mu bundi buryo ariko akavuga ko icy’ingenzi ari ugushishikariza cyane aba barwanyi n’imiryango yabo gutahuka mu gihugu cyabo cy’amavuko cy’u Rwanda.

Abahoze ari abarwanyi ba FDLR bazabyifuza bazacyurwa mu Rwanda. Abatazabyifuza bakomeje gushakirwa ibihugu bizabakira bikabacumbikira.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages