00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pistorius yemerewe kurekurwa atanze ingwate mu gihe ategereje gukatirwa

Yanditswe na

Mihigo Jean Baptiste

Kuya 8 December 2015 saa 02:39
Yasuwe :

Umukinnyi w’Umunyafurika y’Epfo wamamaye mu mikino ngororamubiri y’abafite ubumuga, Oscar Pistorius, yemerewe n’urukiko gutanga ingwate akaba ari hanze, mu gihe agitegereje gukatirwa ku cyaha cy’ubwicanyi aherutse guhamywa.

Mu gihe ategereje gukatirwa tariki 18 Mata 2016, Pistorius yategetswe gutanga amande 10,000 by’amarandi akoreshwa muri Afurika y’Epfo, asaga ibihumbi 500 mu mafaranga y’u Rwanda.

Umucamanza Audrey Ledwaba, yategetse ko muri iki gihe Pistorius atemerewe kuva mu gihugu cye.

Pistorius yategetswe kuguma mu rugo rwa nyirarume, aho afungishijwe ijisho kugeza muri Mata umwaka utaha, asomewe urubanza.

Yanategetswe gutanga ibyangombwa bye by’inzira (passport) ndetse akazashyirwaho akuma kerekana aho aherereye.

Pistorius azajya ava mu rugo hagati ya saa moya za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kandi ntiyemerewe kujya ahantu harenze kilometero 20 avuye kwa nyirarume.

Pistorius w’imyaka 29 y’amavuko yishe uwari umukunzi we, Reeva Steenkamp, muri 2013 ku munsi w’abakundanye, Valentine’s Day, nyuma yo kurasa inshuro enye mu muryango ufunze w’ubwiherero. Pistorius yiregura avuga ko yari yamwibeshyeho akeka ko ari umujura wari wamwinjiranye.

Mu minsi ya mbere y'urubanza, Oscar yananirwaga kwakira kumva ko yishe uwo yakundaga
Oscar Pistorius (ibumoso) n'umuvandimwe we Carl Pistorius (iburyo) agerageza kumukomeza umutima mu minsi ya mbere y'urubanza
Pistorius yaterwaga ishema no kuvugira mu ruhame ko akunda Reeva Steenkamp
Reeva Steenkamp na Pistorius bahoze ari inshuti
Pistorius ahabwa igihembo mu irushanwa ryo kwiruka mu mwaka wa 2012
Pistorius yamamaye mu gusiganwa mu cyiciro cy'abafite ubumuga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages