Tariki 10 Kamena uyu mwaka nibwo Papa Francis yasubitse uru ruzinduko yagombaga kugirira muri ibi bihugu kubera impamvu z’uburwayi.
Kuri ubu uru ruzinduko agiye kurusubukura, ariko muri RDC ntazigera akandagira mu mujyi wa Goma nk’uko mbere byari biteganyijwe.
Papa Francis agiye gusura ibi bihugu nyuma yo gusura Kazakhstan na Bahrain.
Uruzinduko rwa mbere Papa azarukorera i Kinshasa tariki 31 Mutarama Papa aho azabanza kuganira n’abayobozi batandukanye.
Bukeye bwaho azasomera misa ku kibuga cy’indege cya Ndolo, naho ku gicamunsi ahure n’abagizweho ingaruka n’ubugizi bwa nabi bwakuruwe n’umutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu.
Kuwa 2 Gashyantare Papa Francis azahura n’urubyiruko muri Stade i Kinshasa, naho ku gicamunsi avuge isengesho n’abihayimana muri cathédrale Notre-Dame-du-Congo.
Biteganyijwe ko Papa azava muri RDC tariki 3 Gashyantare aho azabanza kuganira n’abashumba ba za diyosezi. Azahava akomeza i Juba muri Sudan y’Epfo, aho azahurira n’Umuyobozi Mukuru w’Abangilikani ku Isi, Justin Welby.
Papa Francis agiye muri RDC mu gihe mu Burasirazuba hari intambara ihuje ingabo za Leta n’umutwe wa M23, usaba ko amasezerano wasinyanye na Leta mu bihe bitandukanye ashyirwa mu bikorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!