00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Papa Leo XIV ahangayikishijwe na Ebola iri muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2026 saa 11:53
Yasuwe :

Papa Leo XIV yagaragaje impungenge ku ikwirakwira ry’icyorezo cya Ebola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), asaba ubufatanye mpuzamahanga mu guhangana n’iyi ndwara ikomeje guhitana abantu benshi.

Mu isengesho rya Angelus ryabereye i Vatican ku Cyumweru tariki ya 23 Kanama 2026, Papa Leo XIV yasabye amahanga kongera imbaraga mu bikorwa byo gukumira no kurwanya Ebola, ashimangira ko hakenewe igisubizo kigizwemo uruhare n’abaturage bo mu bice byibasiwe n’iki cyorezo.

Papa yavuze ko ahora yibuka abaturage ba RDC mu masengesho ye, cyane cyane muri iki gihe Ebola ikomeje gukwirakwira kandi igahitana abantu benshi.

Ati “Ndashishikariza amahanga gutanga igisubizo kigizwemo uruhare n’abaturage bo mu bice byibasiwe, kugira ngo ibikorwa byo gukumira iyi ndwara bigire uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi.”

Icyorezo cya Ebola muri RDC gikomeje gukwirakwira, aho kimaze kugera mu turere turenga 50 tw’ubuzima two mu ntara esheshatu zirimo Ituri, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo, Haut-Uélé, Tshopo na Bas-Uélé.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rivuga ko iki ari cyo cyorezo cya Ebola gikomeye kurusha ibindi byigeze kugaragara muri icyo gihugu.

Imiterere y’iki cyorezo ikomeje gutera impungenge kuko kwandura bikomeje mu bice bitandukanye, mu gihe urujya n’uruza rw’abaturage, umutekano muke ndetse n’ingorane zo kubona serivisi z’ubuvuzi bikomeje kugora ibikorwa byo guhangana nacyo.

Itsinda ry’impuguke za OMS rishinzwe gusuzuma inkingo zishobora gukoreshwa ryasabye ko urukingo rwa Ervebo rwashyirwa imbere mu igeragezwa ry’urwego rwa gatatu muri RDC.

Iki cyemezo cyafashwe kubera ko kugeza ubu nta rukingo rwihariye rwa virusi ya Bundibugyo ruteye imbere ku buryo rwakorerwaho igeragezwa ryimbitse.

Gukoresha Ervebo ntibivuze ko yamaze kugaragaza ubushobozi bwo kurinda abantu virusi ya Bundibugyo, ahubwo intego ni ugukusanya amakuru ya siyansi mu gihe cy’iki cyorezo, hifashishijwe urukingo rusanzwe rwemewe gukoreshwa ku bwoko bumwe bwa Ebola.

Papa Leo XIV ahangayikishijwe na Ebola iri muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages