Igitero cyabaye mu ijoro rishyira kuwa Gatandatu mu Karere ka Kasese hafi y’umupaka wa Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Imirambo y’abana 38 yabonetse imwe yatwitswe bikomeye, indi yarashwe amasasu mu gihe hari n’abicishijwe intwaro gakondo, ubwo abagizi ba nabi babasangaga ku ishuri ryabo Lhubiriha Secondary School.
Papa Francis ukubutse mu bitaro aho yari amaze iminsi arwariye, kuri iki Cyumweru yatuye igitambo cya Misa, avuga ko yababajwe n’ubwicanyi bwakorewe abanyeshuri muri Uganda.
Ati “Ndasenga nsabira roho z’abo bana b’abanyeshuri bazize igitero cy’ubugome mu Burengerazuba bwa Uganda.”
Umutwe wa ADF usanzwe ukorera mu Burasirazuba bwa Congo mu Ntara za Ituri na Kivu y’Amajyaruguru, ari naho ukunze gukorera ibitero by’ubwiyahuzi bihitana ubuzima bwa benshi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!