00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Adama Barrow agiye kongera kurahirira kuyobora Gambia

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 27 January 2017 saa 09:44
Yasuwe :

Perezida mushya wa Gambia, Adama Barrow, yatangaje ko ku itariki ya 18 Gashyantare 2017 hateganyijwe undi muhango nyir’izina wo kurahirira kuyobora iki gihugu.

Ni nyuma y’uko ku itariki 19 Mutarama 2017, Barrow yarahiriye kuyobora Gambia ariko umuhango ukabera muri Sénégal, kuko Yahya Jammeh yasimbuye yari yabanje kwanga kurekura ubutegetsi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Barrow wageze muri Gambia ku wa 26 Mutarama 2017, yavuze ko ibirori bizabera muri Stade y’Ubwigenge (Independence Stadium) iherereye mu gace ka Bakau.

Ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mu Murwa Mukuru wa Banjul, yakiriwe n’abantu benshi bishimiye kubona yongeye gusesekara mu gihugu cye nk’ikimenyetso cy’impinduramatwara.

Ibrahima Jahama yagaragaye afite icyapa kinini kiriho amagambo avuga ati “ Twari tumaze imyaka 22 dutegereje ibi. Perezida Barrow turamwizeye.”

Ubwo Barrow yavaga muri Sénégal aho yari yarahungiye kuva kuya 15 Mutarama, yakiriwe mu birori byari bicungiwe umutekano n’ingabo zihariye ziturutse muri Nigeria na Sénégal.

Yatangarije itangazamakuru ati “ Ndi umugabo wishimye. Yari intambara itoroshye ariko ndatekereza ko igice cyayo kibi cyarangiye.”

Abashyigikiye Barrow bafashe imodoka na moto baramuherekeza, bishimira ko Perezida bitoreye yongeye kugaruka mu gihugu.

Benshi bari mu mihanda bavuga mu ijwi rirenga bati “ Amahoro, urukundo n’ubumwe”, abandi bagira bati “ Dufite ubwigenge bwo kuvuga.”

Ku itariki ya 1 Ukuboza 2016 nibwo habaye amatora muri Gambia, aho Barrow yegukanye intsinzi ku majwi arenga 45.5% kuri 36.7% ya Jammeh.

Jammeh yabanje kwemera ibyavuye mu matora nyuma yaje kubihakana ndetse yemeza ko agomba gusubirwamo kuko habayemo uburiganya.

Nyuma yo kotswa igitutu n’ibihugu byo mu Muryango w’ubucuruzi muri Afurika y’Iburengerazuba (CEDEAO), ku wa 20 Mutarama 2017, Jammeh wari umaze imyaka 22 ku butegetsi yemeye kuburekura, ahita ahungira muri Guinée Equatorial kuwa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ashinjwa guhungana miliyoni 11 z’amadorali yari mu isanduku ya leta.

Perezida Barrow afite akazi katoroshye ko kuzahura ubukungu bw’igihugu, no gushyiraho inzego z’umutekano zihamye ndetse no gushakira imirimo benshi mu rubyiruko bakura bajya gushaka imibereho ku mugabane w’u Burayi.

Perezida Adama Barrow ubwo yagarukaga mu gihugu nyuma y'igihe yari amaze mu buhungiro
Abaturage bishimiye bikomeye ko Adama Barrow yongeye kugaruka mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages