Bongo yahise ajyanwa mu nzu yihariye mu gihe agitora agatege nyuma y’ukwezi gusaga arwaye indwara zifitanye isano n’umunaniro ukabije.
Uyu mugabo w’imyaka 59 uburwayi bwe bwamenyekanye tariki 24 Ukwakira ubwo yajyanwaga mu bitaro by’i Riyadh muri Arabie Saoudite.
Impugenge zari zose ku buzima bwe mu baturage ba Gabon, dore ko amakuru yatangazwaga na Leta ku burwayi bwe yari make.
Jeune Afrique yatangaje ko Bongo yasezerewe mu bitaro nyuma yo kwemezwa n’itsinda ry’abaganga bamwitagaho.
Amashusho yakwirakwijwe kuwa Mbere w’iki Cyumweru yagaragaje Bongo ari kumwe n’umwami wa Maroc, Mohammed VI, inshuti bamenyanye bakiri abana.
Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, mu binyamakuru byo muri Gabon hatangajwe amashusho agaragaza Bongo ari kumwe na Minisitiri we w’intebe, Visi Perezida na Perezida w’urukiko rurinda Itegeko Nshinga muri Gabon.
Minisitiri w’Intebe, Emmanuel Issoze Ngondet yatangaje ko Bongo ari koroherwa gusa ntiyatangaza igihe azagarukira mu gihugu.
Nubwo Guverinoma ya Gabon yatangaje ko Bongo yari ananiwe kubera akazi kenshi, byagiye bivugwa ko yaba arwaye guturika k’udutsi tw’ubwonko.



















TANGA IGITEKEREZO