Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Barack Obama, aragirira uruzinduka rw’icyumweru ku mugabane wa Afurika, uyu munsi akaba aribusesekare ku butaka bwa Senegali. Uruzinduko rwe ruzibanda ku rwego rw’ubukungu.
Nk’uko tubikesha Radio Ijwi rya Amerika, Perezida Barack Obama arasesekara uyu munsi ku wa 26 Kemena asesekara ku butaka bwa Senegal. Uruzinduko rwe ruribanda ku buhahirane, ishoramari no kwihaza mu biribwa.
Ku birebana n’urwo ruzinduko rwa Perezida Obama, ushinzwe ubuhahirane muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Michael Floman, yavuze ko kuba icyorezo cya SIDA gisubira inyuma, ruswa ikagabanyuka, inyenyeri eshanu ziri ku mugabane wa Afurika kugira ngo igabanye ubukene ku buryo bugaragara. Akomeza avuga ko ibyagezweho muri Afurika bigifite intege nke ariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizakomeza kuba ku buryo budasubirwaho, hafi y’abafite ibyo bagezeho ku buryo bugaragara.
Perezida Obama arasura ku ikubitiro igihugu cya Senegali, Afurika y’Epfo aho azasura gereza umukambwe Nelson Mandela yafungiwemo imyaka igera kuri 27, azasura kandi igihugu cya Tanzania ariko ntazasura Kenya igihugu se yavukiyemo, ibyo bikaba byababaje abanyakenya cyane.
Iyi ni inshuro ya kabiri Barack Obama asuye umugabane wa Afurika kuva abaye Perezida, kuko yahagaze gato muri Ghana mu mwaka wa 2009.



















TANGA IGITEKEREZO