00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Bashir wa Sudani yanze kwitabira inama yatumiwemo Donald Trump

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 20 May 2017 saa 09:57
Yasuwe :

Perezida wa Sudani, Omar al-Bashir, yateye utwatsi ubutumire bwa Arabie Saoudite bwo kwitabira inama ikomeye ihuza abayobozi bakuru barenga 50 bo mu bihugu by’Abarabu n’ibituwe n’umubare munini w’Abayisilamu, yitabiriwe na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Perezida Bashir wavuze ko atazaboneka muri iyo nama bitewe n’impamvu ze bwite, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) rwamushyiriyeho impapuro zo kumuta muri yombi mu 2009 na 2010, kubera ibyaha byibasiye inyokomuntu ashinjwa ariko we arabihakana.

Perezida Bashir ashinjwa uruhare mu bwicanyi bwaguyemo Abanya-Sudani basaga ibihumbi 300 mu ntara ya Darfur.

Arabie Saoudite ntabwo ari umunyamuryango wa ICC, ndetse Sudani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika nta mukono bashyize ku masezerano y’i Roma ayigenga.

Umwe mu bayobozi muri Amerika yatangarije NBC News ko Guverinoma ya Trump idashyigikiye ubutumire cyangwa ukwidegembya k’abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bashakishwa na ICC.

Ati “Nubwo Amerika itari mu banyamuryango ba ICC, dushyigikira ko abakurikiranyweho jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’iby’intambara bafatwa bakabiryozwa.”

Mu minsi ishize Leta ya Sudani yatangaje ko agatotsi kari mu mubano hagati y’ibihugu byombi kazaganirwaho muri iyo nama ariko yahise isohora itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida Bashir, ryisegura kuri Salman bin Abdulaziz Al Saud, Umwami wa Arabie Saoudite, amumenyesha ko atazayitabira. Perezida Bashir azahagararirwa n’Umunyamabanga wa Leta, Taha al-Hussein.

Perezida Trump akoze urugendo rwe rwa mbere hanze y’igihugu kuva yarahirira kuyobora Amerika kuya 20 Mutarama 2017; biteganyijwe ko azatanga ikiganiro ku bijyanye n’ahazaza hatekanye ha Islam n’uko Amerika yafatanya n’ibihugu by’Abarabu mu kurwanya ibikorwa by’ubutagondwa.

Uyu Mukuru w’Igihugu muri Mutarama yari yasinye iteka ryakumiraga abimukira bose baturuka mu bihugu birimo Iran, Syria, Sudani, Libya, Yemen na Somalia bivugwamo iterabwoba kwinjira muri Amerika. Biteganyijwe ko nava muri iki gihugu uruzinduko rwe rw’iminsi umunani azarukomereza muri Israel, Palestine, u Bubiligi, Vatican ndetse azanasura agace ka Sicily mu Butaliyani.

Perezida wa Sudan, Omar al-Bashir, yateye utwatsi ubutumire bwa Arabie Saoudite bwo kwitabira inama ikomeye ihuza abayobozi bakuru bo mu bihugu by’Abarabu n'ibituwe n'abayisilamu benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages