Bashir akurikiranwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu mu mwaka wa 2003 i Darfur.
Umucamanza Hans Fabricuis yavuze ko mu gihe Bashir yaba asohotse muri Afurika y’Epfo byakwangiza isura ya Afurika y’Epfo.
Gusa ibijyanye no kumuta muri yombi muri Afurika y’Epfo bisa n’ibitaza koroha kuko Guverinoma ya Perezida Jacob Zuma yahaye ubudahangarwa buri muyobozi wese witabiriye iyi nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika.
Mu gitondo cyo kuri iki cyumweru nyuma yo kumenya ko Bashir yageze muri Afurika y’Epfo, ICC, yahise isaba ko yatabwa muri yombi kubera ibyaha akurikiranweho.
Ubusabe bwavuye i Hague mu Buholandi bwasabaga Afurika y’Epfo kutajenjeka igahita imuta muri yombi, ndetse mu gihe bitaba bikozwe ko byagira ingaruka mbi kuri iki gihugu kibarizwa muri uru rukiko.


















TANGA IGITEKEREZO