00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Bongo ashobora kujya kuvurizwa muri Maroc aho kuba mu Bwongereza

Yanditswe na Habimana James
Kuya 23 November 2018 saa 09:06
Yasuwe :

Umwami Mohammed wa VI wa Maroc yasabye Umuryango wa Perezida Ali Bongo Ondimba wa Gabon kuva ku izima, ukamujyana kwivuza muri iki gihugu aho kuba mu Bwongereza.

Kuva tariki 24 Ukwakira Bongo arwariye mu bitaro byo mu Mujyi wa Riyadh muri Arabie Saudite nyuma y’umunaniro ukabije yatewe n’akazi kenshi.

Yarwaye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Arabie Saoudite aho yari yitabiriye inama yiswe Future Investment Forum.

Jeune Afrique yatangaje ko Umuryango wa Ondimba ndetse n’ubutegetsi bwa Gabon, bifuza ko uyu muyobozi yajya gukomeza kwitabwaho mu Mujyi wa Londres mu Bwongereza kubera ubuvuzi buteye imbere.

Gusa ngo Umwami wa Maroc we avuga ko Ondimba yajya gukomeza kwitabwaho mu bitaro bya gisirikare biri muri iki gihugu, ndetse ngo byamaze gutegurwa n’ubwami bwe.

Kubera uburwayi bw’uyu muyobozi, Gabon iherutse guhindura zimwe mu ngingo zigize Itegeko Nshinga.

Ingingo yongewemo ivuga ko mu gihe Perezida adahari by’igihe gito Visi Perezida cyangwa Minisitiri w’Intebe ari bo bamusimbura mu gihe ritarahindurwa Perezida wa Sena ari we ryemereraga kumusimbura.

Gusa umuyobozi wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat yatangaje ko Gabon ikwiriye kubahiriza ibyo Itegeko Nshinga riteganya.

Bongo yabaye Minisitiri w’Ingabo ku butegetsi bwa se Omar. Se amaze gupfa yahise amusimbura.

Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2016, mu matora yaranzwe n’imvururu.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages