00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Buhari yahumurije imiryango y’abakobwa bashimuswe na Boko Haram

Yanditswe na

Robert Musafiri

Kuya 15 January 2016 saa 12:04
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kirenga umwaka, umutwe wa Boko Haram ushimuse abangavu 219 muri Nigeria, Perezida Muhammadu Buhari yahuye n’imiryango yabo kuri uyu wa Kane, abizeza ko akomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abana babo babohorwe.

Muri Mata 2014, umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram washimuse abakobwa 219 ku kigo cy’amashuri cya Chibok giherereye mu Majyaruguru y’u Burasirazuba bw’Intara ya Borno muri Nigeria, kugeza n’ubu ntawe uramenya irengero ryabo.

Ubwo Perezida Muhammadu Buhari yahuraga n’imiryango y’aba bakobwa ku nshuro ya mbere kuva yajya ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2015, yababwiye ko uko bwije n’uko bukeye adahwema gutekereza kuri aba bana ndetse ko akora ibishoboka byose ngo babohozwe.

Yagize ati "Ndababwiza ukuri ko buri gihe iyo ngiye kuryama n’iyo mbyutse, mu mutwe wanjye haba harimo abakobwa ba Chibok.”

Perezida Buhari yavuze kandi ko hari gukorwa ibishoboka byose hifashishijwe iperereza ryo ku rwego rwo hejuru kugira ngo hamenyekane aho aba bakobwa baherereye n’uburyo babohozwa ntawe uhasize ubuzima.

Nyuma y’amashusho yasohowe n’umutwe wa Boko Haram muri Gicurasi 2014 agaragaza aba bakobwa bambaye imyambaro y’idini ya Islam, ntawe urongera kubaca iryera.

Ishimutwa ryabo n’ibindi bitero bya Boko Haram byashegeshe Amajyaruguru ya Nigeria, biri mu byatumye Perezida Goodluck Jonathan wayoboraga iki gihugu atsindwa na Muhammadu Buhari mu matora yabaye umwaka ushize aho yashinjwaga kunanirwa guhashya uyu mutwe.

Kuva mu mwaka wa 2009, abantu basaga 17000 bamaze kugwa mu bitero by’umutwe wa Boko Haram mu gihe abarenga miliyoni ebyiri bavuye mu byabo.

Mu kwezi gushize, Perezida Buhari yavuze ko yiteguye kugirana ibiganiro n’umutwe wa Boko Haram ku irekurwa ry’aba bakobwa.

Aba bakobwa baheruka kugaragara mu mashusho uyu mutwe washyize hanze muri Gicurasi 2015
Umutwe wa Boko Haram uvuga ko ushaka gushinga Leta ya Kisilamu mu majyaruguru ya Nigeria
Imiryango y'aba bakobwa iri mu gahinda gakomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages