Ubuzima bwa Buhari w’imyaka 74, waherukaga kumara amezi abiri mu Bwongereza nabwo yaragiye kwivuza, bukomeje guhangayikisha abaturage ba Nigeria, basanga kuba adahari bishobora gusubiza iki gihugu mu bibazo by’ubukungu n’intambara cyari gitangiye kuvamo.
Mu butumwa yatanze mbere yo kugenda, Buhari wari umaze igihe atabasha kwitabira ibikorwa bitandukanye birimo n’inama y’Abaminisitiri ubugira gatatu, yavuze ko nta mpamvu n’imwe abaturage bafite yo guhangayika.
Visi perezida Yemi Osibanjo niwe wasigaye ayobora igihugu, nk’uko byagenze muri Mutarama. Itangazo ryashyizwe hanze na perezidanse rivuga ko igihe azamara kizagenwa n’abaganga, kandi ko ibikorwa bya guverinoma bizakomeza uko bisanzwe.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko mbere yo kwerekeza i Londres, Buhari yabanje kubonana n’abakobwa 82 bari barashimuswe na Boko Haram mu 2014 mu gace ka Chibok.
Barekuwe kuwa Gatandatu nyuma y’uko Leta ya Nigeria yemeye kurekura abarwanyi batanu b’uyu mutwe. Abandi bagera ku 113 baracyari mu maboko ya Boko Haram.
Abanya-Nigeria bakomeje guhangayikishwa n’ubuzima bwa Buhari, nyuma y’aho mu 2009 Umaru Yar’Adua wari Perezida agiye kwivuza muri Arabia Saudite ariko mu 2010 akaza gupfa.
Kudatanga amakuru ku buzima bwe no kudashyira ubutegetsi mu maboko ya Visi Perezida byaciye igikuba mu baturage ndetse nyuma y’urupfu rwe havuka imvururu.



















TANGA IGITEKEREZO