00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Condé yazanye amatwara mashya mu nama za AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 3 February 2017 saa 03:39
Yasuwe :

Inama ya 28 y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma mu Muryango w’Ubumwe bwa Afurika (AU) yabaye kuwa 30-31 Mutarama 2017, yasize ibyemezo n’imyanzuro myinshi izawugenga birimo n’ibyifuzwa na Perezida wa Guinea, Alpha Condé watorewe kuwuyobora.

Iyi nama yasize uwari umaze umwaka ayobora AU, Perezida wa Tchad, Idriss Deby Itno asimbuwe na Perezida wa Guinea, Alpha Condé, wazanye amategeko n’amabwiriza mashya ku Bakuru b’ibihugu 55 bihuriye muri AU.

Uyu muyobozi mushya agitorwa yahise avuga ko mbere na mbere atazemeranya na bamwe mu bakuru b’ibihugu bajya mu nama bagakererwa cyangwa bakanga kuzijyamo bakoherezayo abaminisitiri n’abohereza ba Ambasaderi ngo babahagararire.

Yagize ati “Kuva ubu tugiye gutangirira ku gihe. Niba tuvuze saa 10:00 za mu gitondo, tugomba gutangira iyo saha. Ni gute twasobanura ukuntu iyo ari inama iduhuza n’ibindi bihugu bitari ibyo muri Afurika dukorera ku gihe, ari nk’u Bushinwa, u Buyapani cyangwa u Buhinde?”

Yakomeje agira ati “Kuki tutakorera ku gihe inama zacu, kuki tuguma muri ziriya nama kugera zirangiye ariko twaba twaje i Addis Ababa tukagenda inama ikimara gutangizwa?”

Nk’uko BBC yagarutse ku ijambo rya Perezida Condé w’imyaka 78 ibitangaza, ryakirijwe amashyi n’abayobozi bo mu nzego zisanzwe bari bakiri mu cyumba cy’inama kuko abakuru b’ibihugu benshi bari bisohokeye.

Yanakomoje ku bakuru b’ibihugu banga kwitabira inama zikomeye ku mugabane bagahitamo koherezayo ba Minisitiri cyangwa ba Ambasaderi ngo babahagararire, avuga ko bakwiye kujya bigira mu nama cyangwa bakoherezayo ba Visi Perezida.

Ati “Niba twumva neza ko tugomba kubaka umuryango wacu ugakomera, Abakuru b’ibihugu ubwabo bagomba kujya bitabira inama zikomeye ku mugabane. Niba tuyita inama y’Abakuru b’Ibihugu, nibibe gutyo, nta mpamvu y’uko Minisitiri ayifatamo ijambo.”

Perezida Conde yanagarutse ku bibazo bijyanye n’isemura ku cyicaro gikuru cya AU, avuga ko bitameze neza kubera ko insakazamajwi zikoreshwa zitakijyanye n’igihe.

Ati “Ni gute wakiyumvisha ukuntu muri iki kinyejana cy’ikoranabuhanga tugikoresha insakazamajwi zo mu myaka ya za 60?”

Ikibazo cya internet mu nyubako ya AU nacyo nticyasigaye inyuma mu byo Perezida Conde yikomye, ati “Ni gute twasobanura ukuntu internet mu cyicaro cyacu igenda buhoro mu gihe umuryango twegeranye wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe ubukungu muri Afurika ikora neza?”

Yavuze ko izi ngamba zigomba kubahirizwa guhera muri Nyakanga uyu mwaka kuko kwita ku migendekere y’inama za AU, ari intambwe imwe y’impinduka zikenewe.

wa Guinea, Alpha Condé usaba abakuru b'ibihugu bya Afurika kubaha inama za AU nk'uko bubaha izo bitabira mu Burayi na Aziya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .