00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Emmanuel Macron agiye gusura Maroc

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 28 October 2024 saa 12:36
Yasuwe :

Guhera kuri uyu wa Mbere tariki 28 Ukwakira, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron aragirira uruzinduko rw’iminsi itatu muri Maroc, rugamije gutsura umubano hagati y’igihugu cye n’icy’umwami Mohammed VI.

Ni uruzinduko Macron aza gukora ari kumwe n’umugore we Brigitte Macron, ruzibanda ku nyungu z’u Bufaransa na Maroc mu bijyanye n’ubukungu, umuco na siporo.

Uru ruzinduko rumaze igihe rutegurwa ariko rugasubikwa ku munota wa nyuma, biturutse ku mwuka mubi wagiye urangwa hagati y’u Bufaransa na Maroc.

Umwami Mohammed VI ni we ujya kwakira Macron ku kibuga cy’indege, bakomereze ku ngoro y’Umwami mu murwa mukuru Rabat, aho baganirira.

Umwuka hagati y’ibihugu byombi wabaye mubi cyane muri 2021 ubwo byavugwaga ko inzego z’ubutasi za Maroc zaba zarumvirije telefone ya Macron, ndetse n’umwanzuro u Bufaransa bwafashe wo kugabanya viza zihabwa abanya-Maroc.

Emmanuel Macron aratangira uruzinduko rw'iminsi itatu muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages