Minisitiri Obadiah Moyo yatawe muri yombi mu kwezi gushize azira guha amasezerano ibigo bibiri birimo icyitwa, Drax International LLC n’icyitwa Drax Consult adakurikije inzira isanzwe ikurikizwa mu gutanga amasoko ya leta muri icyo gihugu. Gusa yaje kurekurwa atanze ingwate.
Itangazo ryasohowe n'umunyamabanga mukuru mu biro bya Perezida, Misheck Sibanda rivuga ko yirukanywe kubera imyitwarire idakwiye ku muntu nka Minisitiri uri Guverinoma.
Kwirukanwa k’uwo minisitiri bibaye mu gihe inzobere mu buzima n’abaforomo bari mu myigaragambyo basaba kwishyurwa umushahara mu madolari ya Amerika.
Mu Ugushyingo Guverinoma ya Zimbabwe yirukanye abaganga 435 bakoraga mu bitaro bya Leta bazira kujya mu myigaragambyo itemewe basaba kongezwa umushahara no kuvugururirwa uburyo bw’imikorere.
Abantu 787 nibo bamaze kugaragaraho Coronavirus muri Zimbabwe. Muri bo icyenda barapfuye 201 barayikira.


Ibitekerezo 0