00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Faye wa Sénégal yagize munywanyi we Ousmane Sonko Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 3 April 2024 saa 09:10
Yasuwe :

Ku munsi wa mbere akinjira mu biro bye nka Perezida mushya wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yahise ashyiraho Minisitiri w’Intebe mushya amugira Ousmane Sonko, mugenzi we basanzwe bayoborana ishyaka rya PASTEF ritavugaga rumwe n’ubutegetsi bwa Macky Sall.

Sonko w’imyaka 49, ni we wari uzwi cyane muri Sénégal nk’utavuga rumwe na Leta, ndetse yari akunzwe n’urubyiruko rwinshi rw’icyo gihugu, dore ko yaje ku mwanya wa kabiri mu matora ya Perezida yabaye mu 2019.

No mu matora yo ku wa 24 Werurwe 2024, byari biteganyijwe ko Sonko ari we wari guhagararira ishyaka PASTEF nk’umukandida mu matora ariko yaje kwangirwa kwiyamamaza nyuma y’uko yakatiwe igifungo cy’imyaka ibiri mu 2023, azira guteza imvururu mu rubyiruko, ari bwo yahise agena Diomaye Faye kuzamuhagararira mu matora

Ishyaka PASTEF ryashinzwe mu 2014 ritangijwe na Sonko gusa yahise yiyambaza inshuti ye Diomaye Faye ngo amufashe kuriha umurongo w’ibitekerezo ndetse ahita amugira Umunyabanga Mukuru waryo, ari na byo byatumye ari we ahita agena ngo amusimbure ku rupapuro w’itora mu matora y’umukuru w’igihugu.

Mu bikorwa byo kwiyamamaza bya Faye, Sonko yaramufashije cyane aho yari afite intero igira iti “Diomaye ni Sonko”, asaba abari bamushyigikiye kuzatora Faye, waje no gutsinda amatora ku majwi 54%.

Nyuma yo kugirwa Minisitiri w’Intebe Sonko yahise avuga ko afite urutonde rw’abaminisitiri yifuza ko binjira muri Guverinoma agomba guhita ashyikiriza Perezida Faye kugira ngo babe bakemezwa.

Yanongeyeho ko atazayoborera muri Faye, ati “Nta kibazo kibazaho mu kumuha rugari kugira ngo we ubwe akore izi nshingano ziremereye yatorewe.”

Perezida mushya wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, yahise agira Ousmane Sonko Minisitiri w'Intebe
Sonko w’imyaka 49, ni we wari uzwi cyane muri Sénégal nk’utavuga rumwe na Leta
Mu bikorwa byo kwiyamamaza hari intero ivuga ko "Diomaye ni Sonko"

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages