Ibyo bikorwa by’isuku rusange mu gihugu hose byiswe ‘Kinshasa Bopeto’ byatangijwe na Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Gatandatu, atanga urugero mu murwa mukuru Kinshasa.
Mu butumwa ibiro bya Perezida wa Repubulika muri RDC byanyujije kuri Twitter, byatangaje ko buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi hazajya hakorwa umuganda, mu mihanda, ahahurira abantu benshhi, mu masoko, ahakikije inzu z’ubucuruzi, amashuri n’insengero. Uduce tuzajya twitwara neza tuzajya duhembwa.
Perezida wa RDC yatanze urugero akora umuganda mu gusibura imiferege, nk’urugero rwo kugira ngo abaturage bimakaze RDC ifite isuku kandi ibereye buri wese.
Icyo gikorwa cyatangirijwe mu murwa mukuru Kinshassa cyiswe ‘Kinshasa Bopeto’ byitezwe kizakwirakwira mu mijyi yose.
Abaturage batandukanye bo muri Congo bagaragaje ko bishimiye iyo ntambwe.
Ibikorwa by’umuganda wo gusukura umujyi wa Kinshasa bizajya bitwara 20 % by’ingengo y’imari uwo mujyi ukoresha buri mwaka.
Ubusanzwe igikorwa cy’umuganda ngarukakwezi cyizwi mu Rwanda aho abaturage n’abayobozi bahurira hamwe bagakora ibikorwa rusange bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.



















TANGA IGITEKEREZO