Mu kiganiro aherutse kugirana n’ikinyamakuru Jeune Afrique muri nimero yacyo ya 2831; Perezida Faure Gnassibge w’ imyaka 48 yatangaje ko afata Perezida Kagame nk’ icyitegererezo mu bakuru b’ ibihugu agendeye ku buryo yateje imbere u Rwanda haba mu rwego rw’ ubukungu, imibereho myiza n’ imibanire y’abaturage.
Yakomeje atangaza ko amukundira imitekerereze ye yo ku rwego rwo hejuru ishingiye ku kuba abanyafurika bakwiye kwikemurira ibibazo ubwabo aho gutegera amaboko amahanga.
Perezida Faure Gnassingbe yagaragaje kandi ubushake bwa Togo mu gushaka kwinjira mu ruhando rw’ ibihugu bivuga ururimi rw’ icyongereza( Commonwealth), hagamijwe kwagura ubukungu bw’ igihugu cye.
Muri icyo kiganiro, Faure Gnassingbe yatangaje ko yifuza kurushaho guteza imbere igihugu cye yimakaza umuco wo kwigira. Yagaragaje cyane ibitekerezo bishyira imbere ubwubahane mu mibanire y’igihugu cye n’u Bufaransa, aho kuba nk’imbata yabwo nkuko byagaragaye ku butegetsi bwa se umubyara Gnassingbe Eyadema.
Faure Gnassingbe yongeye gutorerwa kuyobora Togo ku itariki 25 Mata 2015, aho yatsinze Jean Pierre Fabre bari bahanganye.



















TANGA IGITEKEREZO