Perezida wa komisiyo y’amatora muri Togo, Taffa Tabiou, yemeje ko amajwi y’agateganyo agaragaza ko Faure Gnassingbé ari we watorewe kuba umukuru w’igihugu mu gihe hategerejwe ko byemezwa n’urukiko rw’ikirenga.
Amajwi y’agateganyo yashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ku mugoroba wo kuwa 28 Mata 2015, agaragaza ko Faure Gnassingbé yatsinze ku majwi 58,75% mu gihe Jean-Pierre Fabre bari bahanganye yagize 34,95%.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Togo byishimiye iyi tsinzi bivuga ko abaturage bongeye kugaragaza ko Perezida Faure Gnassingbé yakomeza guteza imbere igihugu.
Umuryango w’aba Gnassingbé umaze imyaka 48 uyobora Togo, igihugu gito cyo muri Afurika y’Iburengerazuba gituwe na miliyoni 7 z’abaturage.
Faure Gnassingbé yaje kujya ku butegetsi mu mwaka wa 2005 ashyizweho n’igisirikare nyuma y’urupfu rwa se, General Gnassingbé Eyadéma, wari umaze imyaka 38 ayobora Togo.
Gnassingbé yaje gutorerwa kuba Perezida byemewe n’amategeko mu mwaka wa 2010 atsinze na none Fabre ku majwi 60,88% kuri 33,93%, amatora uruhande rutavuga rumwe na Leta rwashimangiwe ko yarimo uburiganye.
Mu bantu 3.509.258 bitabiriye amatora, Gnassingbé yatowe n’abantu 1.214.267 mu gihe mugenzi we Fabre bari bahanganye yatowe na 722.347.



















TANGA IGITEKEREZO