Ku wa 27 Ugushyingo 2025, nibwo Goodluck Jonathan yasubiye muri Nigeria. Amashusho yatambutse kuri televiziyo muri Nigeria yerekana agera ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Abuja.
Nyuma y’uko bimenyekanye ko Goodluck Jonathan yaheze muri Guinée-Bissau, Abadepite bo muri Nigeria basabye ko Guverinoma gukora uko ishoboye ikamutabara.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri Nigeria, Kimiebi Ebienfa yavuze ko “Uwahoze ari Perezida Goodluck Ebele Jonathan aratekanye, ndetse yavuye muri Guinée-Bissau. Yatwawe n’indege yihariye hamwe n’abari bagize itsinda rye.”
Goodluck Jonathan yari amaze iminsi muri Guinée-Bissau nk’umuyobozi wari ukuriye indorerezi z’amatora yaberaga muri iki gihugu, gusa ntabwo akazi k’iri tsinda kari karangira kubera ko nyuma y’amatora hahise habaho guhirika ubutegetsi.
Aya matora yabaye tariki ya 23 Ugushyingo. Perezida Umaro Sissoco Embaló wari usanzwe uyobora iki gihugu niwe wayatsinze ku majwi 65%, mu gihe Komisiyo y’amatora yateganyaga gutangaza ibyavuyemo bya burundu tariki ya 27 Ugushyingo 2025.
Gusa ku gicamunsi cyo ku wa 26 Ugushyingo 2025, Umaro yamenyesheje itangazamakuru mpuzamahanga ko yakuwe ku butegetsi n’abasirikare bayobowe n’Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Denis N’Canha.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!