Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu byibitseho umutungo w’amabuye y’agaciro utagira ingano, gusa kimwe n’ibindi bihugu bya Afurika, abigwizaho iyi mitungo usanga ari abayobozi b’iki gihugu ndetse n’abandi banyembaraga.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yahoze yitwa Zaire, iri mu bihugu byahoze bikoronijwe n’Ababiligi mbere y’umwaka wa 1960, kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, bamwe mu bagabo bakiyoboye nka Mobutu Sese Seko na Joseph Kabila (wagiyeho asimbuye se Laurent Desire Kabila) bavugwaho kwigwizaho imitungo bidasanzwe.
Mobutu Sese Seko Kuku Ngbendu wa Za Banga yavuye ku butegetsi mu mwaka w’1997 avanweho na Laurent Desire Kabila, gusa iki gihugu cyakomeje kwibasirwa n’imirwano ikomeye igizwemo uruhare n’imitwe yaharaniraga kwigwizaho ubukungu buri muri iki gihugu bubarirwa mu kayabo ka Tiriyari 24 z’amadorali ya Amerika.
Kuba iki gihugu kibitseho umutungo utari muke, ibi akenshi byakunze gutuma kigira abayobozi babi, barya uwo mutungo, bakanarenzaho kunyereza amafaranga yagenewe gufasha abatishoboye.
Joseph Kabila kugeza ubu niwe uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umwanya yabonye mu mwaka wa 2001. Kabila avugwaho kwigwizaho akayabo k’amadorali mu myaka 13 yonyine amaze ku buyobozi, amwe mu mafaranga avugwaho kwibikaho akaba arimo n’ayagombaga gufashishwa abatishoboye muri iki gihugu, gifite abaturage bakennye cyane.
Ikinyamakuru Forbes kiravuga ko Joseph Kabila amaze gukusanya amadorali arenga miliyari 15 mu myaka 13 ishize, aya madorali akaba ari mu bihugu bitandukanye. Binyuranye gato n’umuyagitugu Mobutu Sese Seko wayoboye Zaire mu gihe cy’imyaka 32, we yikusanyirijeho akayabo ka miliyari 5 mu myaka yose yamazeho, bivuze ko Joseph Kabila akubye hafi gatatu Mobutu.
Joseph Kabila ngo yaba akusanya aya madorali ayavanye ahantu hatandukanye, harimo aharoberwa amafi akaba kandi agenzura ahantu hatandukanye hacukurwa amabuye y’agaciro muri iki gihugu.
Nk’uwo yasimbuye, Joseph Kabila ngo yahinduye iki gihugu icy’umuryango we, nk’uko bamwe mu bahanga bo ku mugabane w’u Burayi na Afurika babivuga.
Bamwe mu bashyirwa mu majwi kuba Joseph Kabila amaze kubagira abaherwe mu muryango we, barimo mukuru we Soulemane Kabila, waba ngo yaranyereje amadorali arenga miliyoni 300 akayavana kuri konti y’igihugu akayashyira kuri konti ye.
Abandi bavugwa ni mukuru wa Kabila na mushiki we bose babarizwa mu Nteko Ishinga Amategeko ya Congo, aba bantu ngo nibo bahawe isoko ryo gucapa impapuro leta ya Congo ikoresha.
Kugeza ubu Joseph Kabila ngo yaba yitegura guhindura itegeko nshinga ry’iki gihugu, ku buryo yaguma ku butegetsi na nyuma y’umwaka wa 2016, ibi bikaba bivuze ko yaba agiye kuba nka Mobutu wayoboye Zaire kuva yabona ubwigenge.
Kuba ibihugu bya Afurika bifite umutungo ariko ugakoreshwa nabi, ibi byatumye uwahoze ari umusenateri muri leta ya Amerika Russ Feingold, avuga ko Afurika idakeneye abayobozi bakomeye ahubwo ikeneye inzego zikomeye.
Hejuru ku ifoto: Joseph Kabila



















TANGA IGITEKEREZO