Ni mu kiganiro yaraye ahaye itangazamakuru, ubwo yaritangarizaga ibibera mu gihugu cye yaba muri politiki, umutekano, ubukungu n’umubano we n’amahanga. Kabila udakunda kuvugana n’itangazamakuru yaherukaga gukora ikiganiro nk’iki mu mpera za Nyakanga 2012. Icy’ejo ku wa cyabaye yujuje imyaka 17 ku butegetsi dore ko yabugezeho ku wa 26 Mutarama 2001.
Nkuko Jeune Afrique yabyanditse, Perezida Kabila yabaye nk’ugaruka ku mateka yaranze Congo Kinshasa kuva yafata ubutegetsi, aho yibukije ko nyuma y’urupfu rw’uwari Perezida Laurent Désiré Kabila ari nawe se umubyara, hahindutse ibintu byinshi cyane.
Yagize ati “Mwibuke ku wa 26 Mutarama 2001 iki gihugu kikimara gutakaza Perezida […] Congo yari mu ntambara zitavugwa, aho ingabo z’amahanga zari zarigaruriye bimwe mu bice by’iki gihugu uturutse mu Majyaruguru ukageza mu Majyepfo, aho wasangaga abari barigaruriye Congo aribo bagena uko ibintu bigomba kugenda.”
Kabila yakomereje ku ngingo ijyanye n’ubukungu avuga ko RDC cyari igihugu kiri mu murongo utukura ku bipimo byose by’ubukungu, kidatera imbere ndetse gifite n’imyenda ingana na miliyari 14 z’amadolari.
Kabila ntiyavuze ku mpunzi z’Abakongomani ziri hanze y’igihugu
Kabila yavuze ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, mu Ntara za Kivu y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru, avuga ko igihugu cyagwiririwe n’umwijima ubwo cyakiraga impunzi zaje zitwaje za Kalachnikov, bikaba intangiriro y’intambara muri ako gace.
Yatunze agatoki Ingabo za Loni zibungabunga amahoro (Monusco) kuba ntacyo zakoze gifatika mu gihe cyose zimaze muri iki gihugu.
Yavuze ko Monusco yananiwe kurandura nibura umutwe n’umwe w’inyeshyamba muri ako gace k’Uburasirazuba, kugeza aho isa n’ikangutse ubwo bene iyo mitwe yayihekuraga nayo ubwayo, ikica bamwe mu bakozi ba Loni.
Ku bijyanye n’umutekano muri Kasaï, yavuze ko muri aka gace ku kigero cya 95% ibintu byasubiye mu buryo, ahakana ko hari ibikorwa by’iterabwoba ahubwo ari ibyibasira abaturage n’inzego za leta kandi ibisubizo ari ubutabera no guhana by’intangarugero.
Gusa uyu mukuru w’igihugu ntiyigeze akomoza ku baturage be bameneshejwe mu byabo n’iyo mitwe, barimo n’impunzi ziri mu bihugu bituranye na Congo n’u Rwanda rurimo.
Kabila yasabye Kiliziya kutivanga mu bya Kayizari
Ku ngingo y’amatora, Kabila yemeje ko indangaminsi iriho y’uko amatora azaba ku wa 23 Ukuboza uyu mwaka ari ntakuka, gusa yirinda kuvuga ko aziyamamaza cyangwa atazabikora, ahubwo atangariza itangazamakuru ko abantu bakwiriye gushyitsa umutima hamwe, bagategereza igihe gikwiriye ubwo bazibonera imbonankubone ubutegetsi buhererekanywa n’abazaba batowe kandi mu mahoro.
Kabila yanavuze ku bikomeje kugaragara nk’imyigaragambyo ikorwa na Kiliziya Gatolika mu gihugu cye. Yasabye Kiliziya guhagarika kwivanga muri politiki.
Yagize ati “ Ibya Kayizari mubirekere Kayizari. Yezu Kristu ntiyigeze ayobora Komisiyo y’Amatora.”
Yanenze u Bubiligi
Avuga ku by’umubano wa RDC n’u Bubiligi, Kabila yavuze ko nta somo u Bubiligi bwaha Congo Kinshasa mu gihe bwishe Emery Patrice Lumumba ufatwa nk’intwari ya Congo, ko kandi Congo itakiri mu bukoloni bwabo.
Kabila yabaye nk’utera urwenya ati “Erega ubusanzwe turi ababyara, n’ubwo tubita ba marume mukatwita abisengeneza…ubusanzwe mwakabaye muca bugufi ku byo mwakoze aho kuduha amasomo ya demokarasi.”



















TANGA IGITEKEREZO