Ni nyuma y’aho inzego nkuru z’uyu muryango zinaniwe kumvikana zigasubika ibiganiro kuri iyi ngingo mu nama yo ku Cyumweru, tariki 6 Gashyantare 2022 yari yateranye ku nshuro ya 35 i Addis Ababa muri Ethiopie.

Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki, yafashe icyemezo cyo kwakira Israel nk’indorerezi mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Nyakanga 2021 ariko Palestine iracyamagana.

Komisiyo y’abantu barindwi igizwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa; uwa Nigeria, Muhammadu Buhari; uw’u Rwanda, Paul Kagame; uwa Algeria Abdelmadjid Tebboune; uwa Cameroun, Paul Biya; uwa RDC, Félix Tshisekedi n’u wa Sénégal, Macky Sall ni yo yahawe kunonosora iby’iki cyemezo.

Umunyamabanga wa Perezida wa Komisiyo ya Afurika Yunze Ubumwe, Ebba Kalondo, ni we watangaje ko aba bakuru b’ibihugu bahawe inshingano zo gusuzuma niba Israel yakwemererwa kuba umunyamuryango w’indorerezi wa AU.

Yatangaje ko umwanzuro wa Faki uzagumaho kugeza igihe aba bakuru b’ibihugu bazaba bataratangaza uwabo nyuma y’aho mu nama ya AU byananiranye kuwumvikanaho.

Afurika y’Epfo na Algeria biri mu bihugu bitumva impamvu Israel yakwinjira muri AU mu gihe u Rwanda na RDC rwahaye iki gihugu umugisha.

Asobanura impamvu yemeye kwakira iki gihugu, Moussa Faki yavuze ko mu byashingiweho harimo no kuba ibihugu bigera kuri 44 bya Afurika bifitanye umubano ushingiye kuri dipolomasi na Israel ndetse bihagarariwe mu buryo bwuzuye i Tel aviv, havuyemo ibihugu birindwi bitemera kwakira Israel.

Kuba umubare munini ari ushyikikiye icyemezo cye, Faki yavuze ko na byo yagombaga kubigenderaho.

Ikindi ngo ni uko AU ikeneye gukoresha politiki na dipolomasi mu gutanga umusanzu mu kubungabunga amahoro n’umutekano ku rwego mpuzamahanga. Bityo ngo hamwe no kwemerera Israel kuba umunyamuryango wa AU bizafasha mu gushishikarika iki gihugu kubahiriza amahame shingiro y’uburenganzira bwa muntu muri Palestine igahagarika ibikorwa by’ubushotoranyi ku baturage bayo.