Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe, Perezida Paul Kagame yagiriye inama abandi bakuru b’ibihugu, ku cyatuma Afurika yikura mu rusobe rw’ibibazo, aho yagaragaje ko inzitizi atari amafaranga, ahubwo ari uburyo akoreshwamo.
Kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 Mutarama 2015, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, mu muhango wo gutangiza inama y’inteko rusange ya 24 y’umuryango wa Afurika yunze ubumwe, mu gihe umufasha we Jeannette Kagame yari yitabiriye inama ngarukamwaka y’umuryango w’abafasha b’ababakuru b’ibihugu, barwanya SIDA.
Nyuma yo gufungura iyo nama, Perezida Kagame yitabiriye umuhango wo gufungura Fondasiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (African Union Foundation), ndetse n’ikigega cyo kurwanya Ebola (Ebola Fund), aho yanatanze ikiganiro ari kumwe na Yusuf Maji wo mu muryango wo kurwanya Ebola (African Against Ebola Solidarity Trust), Yvonne Chaka na Perezida John Dramini Mahama wa Ghana.
Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yagaragaje ko nta gihe hatazabaho inzitizi mu kwigobotora ibibazo, avuga ko ikibazo kidashingiye ku bushobozi buke bw’amafaranga, ahubwo ari uburyo akoreshwa, atanga inama z’uko buri gihugu kiba gikwiye gushora bijyanye n’imibereho ya cyo.
Yagize ati: “Ibihugu buri gihe bizahorana inzitizi; tugomba gutekereza uburyo bwo kuzigobotora. Si ikibazo cy’ubushobozi mu mafaranga; ahubwo ni uburyo tubujyanisha n’ibibazo byacu. Guhangana n’izo nzitizi zacu, tugomba guhitamo aho dukwiye gushora. Tugashora bijyanye n’imibereho y’igihugu.”
Fondasiyo y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yatangijwe muri iyi nama, ishinzwe gushakira uyu muryango ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga, hadatezwe amaso imisanzu y’abanyamuryango gusa.
Afungura inama y’Inteko rusange ya 24 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), Dr. Dlamini Zuma umuyobozi wa yo, yagaragaje ko ibikorwa remezo nk’ingufu z’amashanyarazi, iterambere ry’umugore, no gushyira imbaraga hamwe mu gushakira amahoro umugabane, ari byo pfundo ryo kugera ku ntego y’umwaka w’2063 bihaye.
Ati “Afurika nta mwanya ifite, nta n’amahitamo, twese tugomba kugenda mu cyerekezo kimwe, tugana imbere kandi dutera imbere.”
Dr. Zuma yakomeje avuga ko abanyafurika mu byiciro bitandukanye, abana, abakuru n’abasheshe akanguhe, ari bo bazarandura ubukene, indwara n’amapfa.
Iyi nama yatangijwe kuri uyu wa gatanu, ni iyo kwiga ku bibazo by’amahoro n’umutekano, aho hanagarutswe ku kuba irandurwa rya FDLR ryaba intambwe nziza yo kugera ku mahoro arambye muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo no mu Karere k’ibiyaga bigari muri rusange, hasabwa ko buri gihugu cyashyize umukono ku masezerano y’amahoro cyakubahiriza inshingano cyiyemeje.
Tubibutse kandi ko iyi nama, yatorewemo Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe, nk’umuyobozi mushya w’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.



















TANGA IGITEKEREZO