00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yahawe gukurikirana amavugurura ya komisiyo ya AU

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 18 July 2016 saa 09:07
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yahawe inshingano zo gutegura impinduka muri komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, AU, ibizagerwaho bikazashyikirizwa inama y’abakuru b’ibihugu nk’uko byemejwe mu nama y’uyu muryango yasojwe i Kigali kuri uyu wa Mbere.

Amavugurura muri komisiyo ya AU n’izindi nzego zayo aheruka kugezwa ku bakuru b’ibihugu mu nama yabaye muri Mutarama 2016.

Komiseri ushinzwe ubutegetsi muri AU, Amine Idriss Adoum, aheruka gutangaza ko amavugurura ari gukorwa mu miyoborere n’imikorere ya AU, azasobanura neza inshingano n’imikorere z’umuryango, ku buryo hagendewe kuri gahunda zihari n’abakozi bawo bashobora kwiyongera.

Nyuma yo guhabwa izo nshingano, Perezida Kagame yavuze ko yiteguye akazi yahawe kuko nk’umuyobozi adashobora guhunga inshingano.

Ati “Inshingano ni ukugerageza gushakira hamwe uburyo bwo gukora hagamijwe kugera ku musaruro mu bikorwa byacu, uburyo bwiza bwo kubigeraho kandi bitaduhenze, kugira ngo tutagira igihe kinini duta cyangwa se mu bijyanye n’ubushobozi.”

Yakomeje agira ati “Ni akazi gakomeye twahawe kandi turi abakozi b’uyu mugabane ntabwo twahunga inshingano zacu, tuzabikora kandi mu buryo bushoboka hashingiwe ku bushobozi dufite no gukorana n’abandi mbere na mbere.”

Mu ijambo yagejeje ku nama Nahingwabikorwa ya 29 ya AU [Igizwe na ba Minisiteri b’ububanyi n’amahanga n’intumwa z’ibihugu muri AU, Executive Council] yabereye i Kigali ku wa 13 Nyakanga, Perezida wa Komisiyo ya AU, Dr. Nkosazana Dlamini Zuma yavuze ko mumyaka ine ishize hari ibyakozwe, ariko hari n’ibindi bikeneye kwitabwaho.

Ibyo birimo kuvugurura amabwiriza agenga abakozi ba Komisiyo ya AU, uburyo bwo gupima uko inzego zigera ku byo ziyemeje, igenzura ry’imbere no hanze y’uru rwego [audit], kuboza gahunda y’uburyo abayobozi bakora ingendo, uburyo bwo gutanga amasoko n’andi mabwiriza ngenderwaho, hagamijwe ko ubushobozi buhari bukoreshwa neza.

Yakomeje agira ati “Harimo kandi n’akazi kagikorwa mu kuvugurura imikorere ya Komisiyo ya AU n’izindi nzego, nk’uko twabigaragaje mu nama yo muri Mutarama 2016, kugira ngo tujyane neza n’ibiteganywa mu cyerekezo 2063.”

Imiterere ya AU kandi nayo izasuzumwa neza, kugira ngo amategeko igenderaho azabe ahuye na Agenda 2063 yibanda ahanini kuri Afurika izaba iha rugari urujya n’uruza rw’abantu na serivisi.

Perezida Kagame yavuze ko inshingano yahawe zumvikana, hamwe n’itsinda rizamufasha bakazashyiraho imirongo izabafasha kugera ku bintu bifatika bizamurikirwa abandi bakuru b’ibihugu bakabifataho umwanzuro.

Ubwo yasozaga inama ya 27 y’abakuru b’ibihugu bigize AU, Perezida wa Chad Idris Deby yavuze ko ikintu gikomeye iyi nama yagezeho ari ukunoza uburyo buzababashisha kwigira nk’umugabane, bakishakamo ubushobozi bw’ibikorwa bisanzwe by’umuryango kimwe n’ibyo kugarura amahoro.

Ibihugu bya Afurika byanzuye ko kuva mu mwaka utaha bizajya byishakamo 100% by’ingengo y’imari y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), mu gihe ubusanzwe ingengo y’imari y’uyu muryango iterwa inkunga n’abanyamahanga barimo umuryango w’ubumwe bw’u Burayi ku kigero cya 76%.

Ibihugu byanzuye ko buri gihugu kizajya gitanga 0,2% by’amafaranga y’imisoro y’ibyinjira mu gihugu, ku buryo yose hamwe azaba amafaranga miliyari 1, 2 buri mwaka.

Komisiyo ya AU iheruka kwemeza ingengo y’imari ya miliyoni $782 azakoreshwa mu 2017, agera kuri miliyoni $ 200 zonyine akaba ariyo azava mu misanzu izatangwa n’ibihugu bigize uwo muryango.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages